Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-አዕራፍ   አንቀጽ:
۞ وَٱكۡتُبۡ لَنَا فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا حَسَنَةٗ وَفِي ٱلۡأٓخِرَةِ إِنَّا هُدۡنَآ إِلَيۡكَۚ قَالَ عَذَابِيٓ أُصِيبُ بِهِۦ مَنۡ أَشَآءُۖ وَرَحۡمَتِي وَسِعَتۡ كُلَّ شَيۡءٖۚ فَسَأَكۡتُبُهَا لِلَّذِينَ يَتَّقُونَ وَيُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱلَّذِينَ هُم بِـَٔايَٰتِنَا يُؤۡمِنُونَ
Unadushyirireho amategeko meza hano ku isi no ku munsi w’imperuka, rwose turakugarukiye tukwicuzaho. (Allah) aravuga ati “Ibihano byanjye mbihanisha uwo nshaka kandi n’impuhwe zanjye zigera ku biremwa byose. (Izo mpuhwe) nzazigenera abagandukira Allah, bakanatanga amaturo ndetse na ba bandi bemera ibimenyetso byacu.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ يَتَّبِعُونَ ٱلرَّسُولَ ٱلنَّبِيَّ ٱلۡأُمِّيَّ ٱلَّذِي يَجِدُونَهُۥ مَكۡتُوبًا عِندَهُمۡ فِي ٱلتَّوۡرَىٰةِ وَٱلۡإِنجِيلِ يَأۡمُرُهُم بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَنۡهَىٰهُمۡ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَيُحِلُّ لَهُمُ ٱلطَّيِّبَٰتِ وَيُحَرِّمُ عَلَيۡهِمُ ٱلۡخَبَٰٓئِثَ وَيَضَعُ عَنۡهُمۡ إِصۡرَهُمۡ وَٱلۡأَغۡلَٰلَ ٱلَّتِي كَانَتۡ عَلَيۡهِمۡۚ فَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِهِۦ وَعَزَّرُوهُ وَنَصَرُوهُ وَٱتَّبَعُواْ ٱلنُّورَ ٱلَّذِيٓ أُنزِلَ مَعَهُۥٓ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Abakurikira Intumwa (Muhamadi) ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, basanga yanditswe mu bitabo byabo bya Tawurati n’Ivanjili. (Iyo ntumwa) ibabwiriza gukora ibyiza ikanababuza gukora ibibi, ibazirurira ibyiza ikanabaziririza ibihumanye, ibatura imitwaro ikanababohora ingoyi (y’amategeko) bari bariho. Bityo ba bandi bamwemeye, bakamwubaha, bakamushyigikira bakanakurikira urumuri yahishuriwe (Qur’an), abo ni bo bakiranutsi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنِّي رَسُولُ ٱللَّهِ إِلَيۡكُمۡ جَمِيعًا ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِ ٱلنَّبِيِّ ٱلۡأُمِّيِّ ٱلَّذِي يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَكَلِمَٰتِهِۦ وَٱتَّبِعُوهُ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمِن قَوۡمِ مُوسَىٰٓ أُمَّةٞ يَهۡدُونَ بِٱلۡحَقِّ وَبِهِۦ يَعۡدِلُونَ
No mu bantu ba Musa harimo itsinda riyobora (abantu) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-አዕራፍ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት