Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አጥ ጣሪቅ   አንቀጽ:

At Twariq

وَٱلسَّمَآءِ وَٱلطَّارِقِ
Ndahiye ikirere n’ikimurika nijoro;
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلطَّارِقُ
Ni iki cyakumenyesha ikimurika nijoro?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلنَّجۡمُ ٱلثَّاقِبُ
Ni inyenyeri imurika cyane (irabagirana).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِن كُلُّ نَفۡسٖ لَّمَّا عَلَيۡهَا حَافِظٞ
Nta muntu utagira umugenzuzi (abamalayika bashinzwe kugenzura ibikorwa bya muntu).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلۡيَنظُرِ ٱلۡإِنسَٰنُ مِمَّ خُلِقَ
Ngaho umuntu niyitegereze icyo yaremwemo!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
خُلِقَ مِن مَّآءٖ دَافِقٖ
Yaremwe mu mazi ataruka (intanga),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَخۡرُجُ مِنۢ بَيۡنِ ٱلصُّلۡبِ وَٱلتَّرَآئِبِ
Aturuka hagati y’umugongo n’imbavu (zo mu gituza)
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّهُۥ عَلَىٰ رَجۡعِهِۦ لَقَادِرٞ
Mu by’ukuri (Allah waremye uwo muntu mu ntanga) afite ubushobozi bwo kumuzura.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَوۡمَ تُبۡلَى ٱلسَّرَآئِرُ
Umunsi amabanga azahishurwa,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَمَا لَهُۥ مِن قُوَّةٖ وَلَا نَاصِرٖ
Icyo gihe (umuntu) nta mbaraga azaba afite cyangwa ngo agire umutabara.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلرَّجۡعِ
Ndahiye ikirere gitanga imvura igenda igaruka,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلۡأَرۡضِ ذَاتِ ٱلصَّدۡعِ
N’isi isaduka (kugira ngo ibiti n’ibimera bimere),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّهُۥ لَقَوۡلٞ فَصۡلٞ
Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni imvugo itandukanya (ukuri n’ikinyoma),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا هُوَ بِٱلۡهَزۡلِ
Kandi ntabwo ari imvugo idafite umumaro.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّهُمۡ يَكِيدُونَ كَيۡدٗا
Mu by’ukuri (abahinyura ukuri) bacura umugambi mubisha (wo kurwanya ubutumwa bw’ukuri),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَكِيدُ كَيۡدٗا
Maze nanjye (Allah) nkaburizamo umugambi wabo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَمَهِّلِ ٱلۡكَٰفِرِينَ أَمۡهِلۡهُمۡ رُوَيۡدَۢا
Bityo, abo bahakanyi bahe igihe (yewe Muhamadi), ubarindirize gato (bazibonera ibizababaho).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አጥ ጣሪቅ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት