কুরআনুল কারীমের অর্থসমূহের অনুবাদ - কিনিয়ারওয়ান্ডা ভাষায় অনুবাদ * - অনুবাদসমূহের সূচী

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অর্থসমূহের অনুবাদ সূরা: সূরা আল-হাক্কাহ   আয়াত:

Alhaaqat (Ukuri)

ٱلۡحَآقَّةُ
Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka).
আরবি তাফসীরসমূহ:
مَا ٱلۡحَآقَّةُ
Ukuri kudakumirwa ni iki?
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا ٱلۡحَآقَّةُ
Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa?
আরবি তাফসীরসমূহ:
كَذَّبَتۡ ثَمُودُ وَعَادُۢ بِٱلۡقَارِعَةِ
Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَأَمَّا ثَمُودُ فَأُهۡلِكُواْ بِٱلطَّاغِيَةِ
Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَأَمَّا عَادٞ فَأُهۡلِكُواْ بِرِيحٖ صَرۡصَرٍ عَاتِيَةٖ
Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya.
আরবি তাফসীরসমূহ:
سَخَّرَهَا عَلَيۡهِمۡ سَبۡعَ لَيَالٖ وَثَمَٰنِيَةَ أَيَّامٍ حُسُومٗاۖ فَتَرَى ٱلۡقَوۡمَ فِيهَا صَرۡعَىٰ كَأَنَّهُمۡ أَعۡجَازُ نَخۡلٍ خَاوِيَةٖ
(Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende (byaranduwe) birangaye (birimo ubusa mo imbere).
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَهَلۡ تَرَىٰ لَهُم مِّنۢ بَاقِيَةٖ
Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo?
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَجَآءَ فِرۡعَوۡنُ وَمَن قَبۡلَهُۥ وَٱلۡمُؤۡتَفِكَٰتُ بِٱلۡخَاطِئَةِ
Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha,
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَعَصَوۡاْ رَسُولَ رَبِّهِمۡ فَأَخَذَهُمۡ أَخۡذَةٗ رَّابِيَةً
Nuko bigomeka ku Ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze.
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنَّا لَمَّا طَغَا ٱلۡمَآءُ حَمَلۡنَٰكُمۡ فِي ٱلۡجَارِيَةِ
Mu by’ukuri ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato.
আরবি তাফসীরসমূহ:
لِنَجۡعَلَهَا لَكُمۡ تَذۡكِرَةٗ وَتَعِيَهَآ أُذُنٞ وَٰعِيَةٞ
Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَإِذَا نُفِخَ فِي ٱلصُّورِ نَفۡخَةٞ وَٰحِدَةٞ
Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَحُمِلَتِ ٱلۡأَرۡضُ وَٱلۡجِبَالُ فَدُكَّتَا دَكَّةٗ وَٰحِدَةٗ
Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَيَوۡمَئِذٖ وَقَعَتِ ٱلۡوَاقِعَةُ
Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَٱنشَقَّتِ ٱلسَّمَآءُ فَهِيَ يَوۡمَئِذٖ وَاهِيَةٞ
N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَٱلۡمَلَكُ عَلَىٰٓ أَرۡجَآئِهَاۚ وَيَحۡمِلُ عَرۡشَ رَبِّكَ فَوۡقَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ ثَمَٰنِيَةٞ
N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bateruye Ar’shi[1] ya Nyagasani wawe.
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54
আরবি তাফসীরসমূহ:
يَوۡمَئِذٖ تُعۡرَضُونَ لَا تَخۡفَىٰ مِنكُمۡ خَافِيَةٞ
Uwo munsi muzahagarikwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ فَيَقُولُ هَآؤُمُ ٱقۡرَءُواْ كِتَٰبِيَهۡ
Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati “Nimuze musome igitabo cyanjye.”
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنِّي ظَنَنتُ أَنِّي مُلَٰقٍ حِسَابِيَهۡ
Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze).
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَهُوَ فِي عِيشَةٖ رَّاضِيَةٖ
Azaba mu buzima bw’umunezero,
আরবি তাফসীরসমূহ:
فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٖ
Mu busitani buhebuje,
আরবি তাফসীরসমূহ:
قُطُوفُهَا دَانِيَةٞ
Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo).
আরবি তাফসীরসমূহ:
كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَآ أَسۡلَفۡتُمۡ فِي ٱلۡأَيَّامِ ٱلۡخَالِيَةِ
(Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi).”
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِشِمَالِهِۦ فَيَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي لَمۡ أُوتَ كِتَٰبِيَهۡ
Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati “iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye!”,
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَلَمۡ أَدۡرِ مَا حِسَابِيَهۡ
Sinamenye iby’ibarura ryanjye!
আরবি তাফসীরসমূহ:
يَٰلَيۡتَهَا كَانَتِ ٱلۡقَاضِيَةَ
Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu.
আরবি তাফসীরসমূহ:
مَآ أَغۡنَىٰ عَنِّي مَالِيَهۡۜ
Umutungo wanjye nta cyo wamariye!
আরবি তাফসীরসমূহ:
هَلَكَ عَنِّي سُلۡطَٰنِيَهۡ
N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa (bwancitse).
আরবি তাফসীরসমূহ:
خُذُوهُ فَغُلُّوهُ
(Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) “Mumufate mumubohe,
আরবি তাফসীরসমূহ:
ثُمَّ ٱلۡجَحِيمَ صَلُّوهُ
Maze mumutwikire mu muriro,
আরবি তাফসীরসমূহ:
ثُمَّ فِي سِلۡسِلَةٖ ذَرۡعُهَا سَبۡعُونَ ذِرَاعٗا فَٱسۡلُكُوهُ
Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a[1] mirongo irindwi.
[1] Dhira’a ni bumwe mu buryo bwa kera bwifashishwaga mu gupima uburebure bw’ikintu. Dhira’a imwe ingana na santimetero hafi mirongo irindwi n’eshanu (75 cm).
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنَّهُۥ كَانَ لَا يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ ٱلۡعَظِيمِ
Mu by’ukuri ntiyemeraga Allah w’ikirenga.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَلَا يَحُضُّ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ
Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَلَيۡسَ لَهُ ٱلۡيَوۡمَ هَٰهُنَا حَمِيمٞ
None hano uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano)
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَلَا طَعَامٌ إِلَّا مِنۡ غِسۡلِينٖ
Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro),
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَّا يَأۡكُلُهُۥٓ إِلَّا ٱلۡخَٰطِـُٔونَ
Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha.”
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَلَآ أُقۡسِمُ بِمَا تُبۡصِرُونَ
Rwose ndahiye ibyo mureba,
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَمَا لَا تُبۡصِرُونَ
N’ibyo mutareba.
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٖ كَرِيمٖ
Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَاعِرٖۚ قَلِيلٗا مَّا تُؤۡمِنُونَ
Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Dore ko mwemera gake!
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَلَا بِقَوۡلِ كَاهِنٖۚ قَلِيلٗا مَّا تَذَكَّرُونَ
Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake!
আরবি তাফসীরসমূহ:
تَنزِيلٞ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
(Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَلَوۡ تَقَوَّلَ عَلَيۡنَا بَعۡضَ ٱلۡأَقَاوِيلِ
N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze),
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَأَخَذۡنَا مِنۡهُ بِٱلۡيَمِينِ
Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo.
আরবি তাফসীরসমূহ:
ثُمَّ لَقَطَعۡنَا مِنۡهُ ٱلۡوَتِينَ
Maze tukamuca umutsi w’umujyana w’ibanze (uvana amaraso mu mutima uyohereza hose mu mubiri).
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَمَا مِنكُم مِّنۡ أَحَدٍ عَنۡهُ حَٰجِزِينَ
Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَإِنَّهُۥ لَتَذۡكِرَةٞ لِّلۡمُتَّقِينَ
Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku bagandukira Allah.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَإِنَّا لَنَعۡلَمُ أَنَّ مِنكُم مُّكَذِّبِينَ
Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَإِنَّهُۥ لَحَسۡرَةٌ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ
Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَإِنَّهُۥ لَحَقُّ ٱلۡيَقِينِ
Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ
Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
আরবি তাফসীরসমূহ:
 
অর্থসমূহের অনুবাদ সূরা: সূরা আল-হাক্কাহ
সূরাসমূহের সূচী পৃষ্ঠার নাম্বার
 
কুরআনুল কারীমের অর্থসমূহের অনুবাদ - কিনিয়ারওয়ান্ডা ভাষায় অনুবাদ - অনুবাদসমূহের সূচী

কিনিয়ারওয়ান্ডা কুরআনুল কারীমের অর্থসমূহের অনুবাদ। রুয়ান্ডার মুসলিম অ্যাসোসিয়েশনের একদল আলেম কর্তৃক অনূদিত।

বন্ধ