Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda Translation * - Translations’ Index

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the meanings Surah: Al-Ahzāb   Ayah:

Al Ahzab (Udutsiko)

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ ٱتَّقِ ٱللَّهَ وَلَا تُطِعِ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقِينَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Yewe Muhanuzi! (Komeza) ugandukire Allah, kandi ntukumvire abahakanyi ndetse n’indyarya. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱتَّبِعۡ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٗا
Kandi jya ukurikira ibyo uhishurirwa bituruka kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلٗا
Uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umurinzi.
Arabic explanations of the Qur’an:
مَّا جَعَلَ ٱللَّهُ لِرَجُلٖ مِّن قَلۡبَيۡنِ فِي جَوۡفِهِۦۚ وَمَا جَعَلَ أَزۡوَٰجَكُمُ ٱلَّٰٓـِٔي تُظَٰهِرُونَ مِنۡهُنَّ أُمَّهَٰتِكُمۡۚ وَمَا جَعَلَ أَدۡعِيَآءَكُمۡ أَبۡنَآءَكُمۡۚ ذَٰلِكُمۡ قَوۡلُكُم بِأَفۡوَٰهِكُمۡۖ وَٱللَّهُ يَقُولُ ٱلۡحَقَّ وَهُوَ يَهۡدِي ٱلسَّبِيلَ
Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije na bo murahirira kutazongera kubonana na bo.[1] Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu (b’ukuri). Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na We uyobora inzira itunganye.
[1] Muri Isilamu ntibyemewe ko umugabo yarahira ko atazongera kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we amugereranyije na nyina. Iyo umugabo amaze kurahira gutyo hanyuma agashaka kongera kubonana na we, icyo gihe ategetswe kubanza kubohora umucakara, atamubona agasiba amezi abiri akurikiranye, atabishobora akagaburira abakene mirongo itandatu nk’uko bigaragara mu Isurat ya 58 (Al Mudjadilat), umurongo wa 3 kugeza ku wa 4.
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱدۡعُوهُمۡ لِأٓبَآئِهِمۡ هُوَ أَقۡسَطُ عِندَ ٱللَّهِۚ فَإِن لَّمۡ تَعۡلَمُوٓاْ ءَابَآءَهُمۡ فَإِخۡوَٰنُكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَمَوَٰلِيكُمۡۚ وَلَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ جُنَاحٞ فِيمَآ أَخۡطَأۡتُم بِهِۦ وَلَٰكِن مَّا تَعَمَّدَتۡ قُلُوبُكُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمًا
(Abo bana mwareze) mujye mubitirira ba se, ibyo ni byo bikwiye imbere ya Allah. Ariko niba mutazi ba se, mujye mubita abavandimwe banyu mu idini cyangwa inshuti zanyu. Kandi nta cyaha mubarwaho ku byo mwakoze mutabizi, ariko muzabazwa ibyo mukora mubigambiriye. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱلنَّبِيُّ أَوۡلَىٰ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ مِنۡ أَنفُسِهِمۡۖ وَأَزۡوَٰجُهُۥٓ أُمَّهَٰتُهُمۡۗ وَأُوْلُواْ ٱلۡأَرۡحَامِ بَعۡضُهُمۡ أَوۡلَىٰ بِبَعۡضٖ فِي كِتَٰبِ ٱللَّهِ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُهَٰجِرِينَ إِلَّآ أَن تَفۡعَلُوٓاْ إِلَىٰٓ أَوۡلِيَآئِكُم مَّعۡرُوفٗاۚ كَانَ ذَٰلِكَ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مَسۡطُورٗا
Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo (ni ibisanzwe) biranditse mu gitabo.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِنَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ مِيثَٰقَهُمۡ وَمِنكَ وَمِن نُّوحٖ وَإِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ وَعِيسَى ٱبۡنِ مَرۡيَمَۖ وَأَخَذۡنَا مِنۡهُم مِّيثَٰقًا غَلِيظٗا
(Unibuke) ubwo twagiranaga isezerano n’abahanuzi, ndetse (turigirana) nawe (Muhamadi), na Nuhu, na Ibrahimu, na Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twagiranye nabo isezerano rikomeye cyane.
Arabic explanations of the Qur’an:
لِّيَسۡـَٔلَ ٱلصَّٰدِقِينَ عَن صِدۡقِهِمۡۚ وَأَعَدَّ لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابًا أَلِيمٗا
Kugira ngo (Allah) azabaze abanyakuri ibijyanye n’ukuri kwabo. Kandi yateganyirije abahakanyi ibihano bibabaza.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَةَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ جَآءَتۡكُمۡ جُنُودٞ فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ رِيحٗا وَجُنُودٗا لَّمۡ تَرَوۡهَاۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرًا
Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah yabahundagajeho, ubwo ingabo zabateraga, tukazoherezamo umuyaga n’ingabo mutabonaga (Abamalayika). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِذۡ جَآءُوكُم مِّن فَوۡقِكُمۡ وَمِنۡ أَسۡفَلَ مِنكُمۡ وَإِذۡ زَاغَتِ ٱلۡأَبۡصَٰرُ وَبَلَغَتِ ٱلۡقُلُوبُ ٱلۡحَنَاجِرَ وَتَظُنُّونَ بِٱللَّهِ ٱلظُّنُونَا۠
Ubwo zabateraga zibaturutse haruguru no hepfo yanyu mukanuye amaso, imitima yabageze mu ngoto (kubera ubwoba), mutangiye gukekera Allah byinshi.
Arabic explanations of the Qur’an:
هُنَالِكَ ٱبۡتُلِيَ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَزُلۡزِلُواْ زِلۡزَالٗا شَدِيدٗا
Aho abemera barahageragerejwe, banahindishwa umushyitsi ukomeye cyane.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَإِذۡ يَقُولُ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ وَٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ مَّا وَعَدَنَا ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥٓ إِلَّا غُرُورٗا
(Unazirikane) ubwo indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo gushidikanya) bavugaga bati “Ibyo Allah n’Intumwa ye badusezeranyije ni ibinyoma”.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَإِذۡ قَالَت طَّآئِفَةٞ مِّنۡهُمۡ يَٰٓأَهۡلَ يَثۡرِبَ لَا مُقَامَ لَكُمۡ فَٱرۡجِعُواْۚ وَيَسۡتَـٔۡذِنُ فَرِيقٞ مِّنۡهُمُ ٱلنَّبِيَّ يَقُولُونَ إِنَّ بُيُوتَنَا عَوۡرَةٞ وَمَا هِيَ بِعَوۡرَةٍۖ إِن يُرِيدُونَ إِلَّا فِرَارٗا
Kandi (wibuke) igihe bamwe muri bo bavugaga bati “Yemwe bantu ba Yathiribu (Madina)! Nta mpamvu yo kuba muri hano (murwana urugamba mutatsinda), nimwitahire. Nuko bamwe muri bo basaba umuhanuzi (Muhamadi) uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) bavuga bati “Rwose ingo zacu ntawe twazisizeho”, kandi atari ko biri. Nyamara nta kindi bashakaga usibye guhunga.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَوۡ دُخِلَتۡ عَلَيۡهِم مِّنۡ أَقۡطَارِهَا ثُمَّ سُئِلُواْ ٱلۡفِتۡنَةَ لَأٓتَوۡهَا وَمَا تَلَبَّثُواْ بِهَآ إِلَّا يَسِيرٗا
N’iyo baza guterwa (n’ingabo) ziturutse mu mpande zawo zose (umujyi wa Madina), bakageragezwa basabwa (guhakana ukwemera kwabo) nta shiti bari kubikora batazuyaje, ndetse nta n’ubwo bari gutindiganya (guhakana).
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَقَدۡ كَانُواْ عَٰهَدُواْ ٱللَّهَ مِن قَبۡلُ لَا يُوَلُّونَ ٱلۡأَدۡبَٰرَۚ وَكَانَ عَهۡدُ ٱللَّهِ مَسۡـُٔولٗا
Ndetse rwose mbere, bari barasezeranyije Allah ko batazahunga urugamba. Kandi isezerano rya Allah bazaribazwa.
Arabic explanations of the Qur’an:
قُل لَّن يَنفَعَكُمُ ٱلۡفِرَارُ إِن فَرَرۡتُم مِّنَ ٱلۡمَوۡتِ أَوِ ٱلۡقَتۡلِ وَإِذٗا لَّا تُمَتَّعُونَ إِلَّا قَلِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Guhunga nta cyo byabamarira mubaye muhunga urupfu cyangwa kwicwa, kandi ntimwanezezwa (n’ubuzima bw’isi) usibye igihe gito (mwagenewe cyo kubaho)”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ مَن ذَا ٱلَّذِي يَعۡصِمُكُم مِّنَ ٱللَّهِ إِنۡ أَرَادَ بِكُمۡ سُوٓءًا أَوۡ أَرَادَ بِكُمۡ رَحۡمَةٗۚ وَلَا يَجِدُونَ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde wabarinda Allah aramutse ashatse kubahana, cyangwa (ngo akumire) impuhwe ze (aramutse ashatse kuzibahundagazaho)? Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.”
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ قَدۡ يَعۡلَمُ ٱللَّهُ ٱلۡمُعَوِّقِينَ مِنكُمۡ وَٱلۡقَآئِلِينَ لِإِخۡوَٰنِهِمۡ هَلُمَّ إِلَيۡنَاۖ وَلَا يَأۡتُونَ ٱلۡبَأۡسَ إِلَّا قَلِيلًا
Rwose Allah azi abagandisha abandi muri mwe ndetse n’ababwira abavandimwe babo bati “Nimuze ku ruhande rwacu (mureke kujyana na Muhamadi).” Kandi ntibajya bajya ku rugamba usibye gake cyane (kugira ngo babeshye abemeramana).
Arabic explanations of the Qur’an:
أَشِحَّةً عَلَيۡكُمۡۖ فَإِذَا جَآءَ ٱلۡخَوۡفُ رَأَيۡتَهُمۡ يَنظُرُونَ إِلَيۡكَ تَدُورُ أَعۡيُنُهُمۡ كَٱلَّذِي يُغۡشَىٰ عَلَيۡهِ مِنَ ٱلۡمَوۡتِۖ فَإِذَا ذَهَبَ ٱلۡخَوۡفُ سَلَقُوكُم بِأَلۡسِنَةٍ حِدَادٍ أَشِحَّةً عَلَى ٱلۡخَيۡرِۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَمۡ يُؤۡمِنُواْ فَأَحۡبَطَ ٱللَّهُ أَعۡمَٰلَهُمۡۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٗا
Babagirira ubugugu maze bagerwaho n’ubwoba (bw’intambara) ukabona bakureba bakanaguzwa amaso nk’umuntu urimo gusamba; ariko iyo ubwoba bushize, babasesereza bakoresheje indimi zabo zityaye, bagira ubugugu bwo gukora ibyiza. Abo ntibigeze bemera, bityo ibikorwa byabo Allah yabigize imfabusa. Kandi ibyo kuri Allah biroroshye.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَحۡسَبُونَ ٱلۡأَحۡزَابَ لَمۡ يَذۡهَبُواْۖ وَإِن يَأۡتِ ٱلۡأَحۡزَابُ يَوَدُّواْ لَوۡ أَنَّهُم بَادُونَ فِي ٱلۡأَعۡرَابِ يَسۡـَٔلُونَ عَنۡ أَنۢبَآئِكُمۡۖ وَلَوۡ كَانُواْ فِيكُم مَّا قَٰتَلُوٓاْ إِلَّا قَلِيلٗا
(Kubera ubwoba bwabo) bakeka ko udutsiko tw’abanzi nta ho twagiye; nyamara utwo dutsiko turamutse tugarutse, bakwifuza ko (tutabasanga i Madina) ahubwo babana n’abanyacyaro[1] babaririza amakuru yanyu. Ndetse n’iyo baza kuba bari kumwe namwe, ntibari kubafasha kurwana usibye gake cyane.
[1] Abanyacyaro bavugwa aha ni abarabu babaga mu butayu.
Arabic explanations of the Qur’an:
لَّقَدۡ كَانَ لَكُمۡ فِي رَسُولِ ٱللَّهِ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ لِّمَن كَانَ يَرۡجُواْ ٱللَّهَ وَٱلۡيَوۡمَ ٱلۡأٓخِرَ وَذَكَرَ ٱللَّهَ كَثِيرٗا
Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَمَّا رَءَا ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلۡأَحۡزَابَ قَالُواْ هَٰذَا مَا وَعَدَنَا ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ وَصَدَقَ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥۚ وَمَا زَادَهُمۡ إِلَّآ إِيمَٰنٗا وَتَسۡلِيمٗا
Nuko ubwo abemeramana babonaga udutsiko tw’abanzi, baravuze bati “Ibi ni byo Allah n’Intumwa ye bari baradusezeranyije. Kandi Allah n’Intumwa ye bavuze ukuri.” Ibyo nta kindi byabongereye uretse kwemera no guca bugufi (kuri Allah).
Arabic explanations of the Qur’an:
مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ رِجَالٞ صَدَقُواْ مَا عَٰهَدُواْ ٱللَّهَ عَلَيۡهِۖ فَمِنۡهُم مَّن قَضَىٰ نَحۡبَهُۥ وَمِنۡهُم مَّن يَنتَظِرُۖ وَمَا بَدَّلُواْ تَبۡدِيلٗا
Mu bemeramana harimo abagabo basohoje ibyo basezeranyije Allah. Muri bo hari abatabarutse, ndetse no muri bo hari abagitegereje, kandi ntibigeze bahindura (isezerano ryabo) na mba.
Arabic explanations of the Qur’an:
لِّيَجۡزِيَ ٱللَّهُ ٱلصَّٰدِقِينَ بِصِدۡقِهِمۡ وَيُعَذِّبَ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ إِن شَآءَ أَوۡ يَتُوبَ عَلَيۡهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Kugira ngo Allah azagororere abanyakuri kubera ukuri kwabo, kandi nabishaka azahane indyarya cyangwa azibabarire. Mu by’ukuri Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَرَدَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِغَيۡظِهِمۡ لَمۡ يَنَالُواْ خَيۡرٗاۚ وَكَفَى ٱللَّهُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ٱلۡقِتَالَۚ وَكَانَ ٱللَّهُ قَوِيًّا عَزِيزٗا
Nuko Allah asubiza inyuma ba bandi bahakanye (bajyana) uburakari bwabo nta cyiza bagezeho. Maze Allah arinda abemeramana intambara. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Nyiricyubahiro bihebuje.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَأَنزَلَ ٱلَّذِينَ ظَٰهَرُوهُم مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ مِن صَيَاصِيهِمۡ وَقَذَفَ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلرُّعۡبَ فَرِيقٗا تَقۡتُلُونَ وَتَأۡسِرُونَ فَرِيقٗا
Naho ba bandi babashyigikiye mu bahawe igitabo,[1] (Allah) abamanura mu nyubako zabo (ndende) z’imitamenwa, anabateza ubwoba mu mitima. Bityo, bamwe murabica abandi mubagira ingaruzwamuheto.
[1] Abahawe igitabo bavugwa aha ni Abayahudi babaga i Madina bo mu bwoko bwa Bani Qurayidhwa.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَأَوۡرَثَكُمۡ أَرۡضَهُمۡ وَدِيَٰرَهُمۡ وَأَمۡوَٰلَهُمۡ وَأَرۡضٗا لَّمۡ تَطَـُٔوهَاۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٗا
Maze (Allah) abaha kwigarurira ubutaka bwabo, amazu yabo, imitungo yabo, ndetse n’ubutaka mutigeze mukandagiraho (bwa Khayibari). Kandi Allah ni Ushobora byose.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ قُل لِّأَزۡوَٰجِكَ إِن كُنتُنَّ تُرِدۡنَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتَهَا فَتَعَالَيۡنَ أُمَتِّعۡكُنَّ وَأُسَرِّحۡكُنَّ سَرَاحٗا جَمِيلٗا
Yewe muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe uti “Niba mwifuza ubuzima bw’iyi si n’imitako yayo, nimuze mbakorere ibyo mwifuza maze mbasende, dutane ku neza.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَإِن كُنتُنَّ تُرِدۡنَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَٱلدَّارَ ٱلۡأٓخِرَةَ فَإِنَّ ٱللَّهَ أَعَدَّ لِلۡمُحۡسِنَٰتِ مِنكُنَّ أَجۡرًا عَظِيمٗا
“Ariko niba mushaka (kwishimirwa na) Allah n’Intumwa ye ndetse (munashaka) n’ubuturo bw’imperuka (Ijuru), mu by’ukuri (mumenye ko) Allah yateguriye ibihembo bihambaye abakora ibyiza muri mwe.”
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰنِسَآءَ ٱلنَّبِيِّ مَن يَأۡتِ مِنكُنَّ بِفَٰحِشَةٖ مُّبَيِّنَةٖ يُضَٰعَفۡ لَهَا ٱلۡعَذَابُ ضِعۡفَيۡنِۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٗا
Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Muri mwe uzakora icyaha cy’urukozasoni mu buryo bugaragara, ibihano bye bizikuba kabiri, kandi ibyo kuri Allah biroroshye.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ وَمَن يَقۡنُتۡ مِنكُنَّ لِلَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَتَعۡمَلۡ صَٰلِحٗا نُّؤۡتِهَآ أَجۡرَهَا مَرَّتَيۡنِ وَأَعۡتَدۡنَا لَهَا رِزۡقٗا كَرِيمٗا
Kandi muri mwe uzumvira Allah n’Intumwa ye akanakora ibikorwa byiza, tuzamugororera ibihembo byikubye kabiri, kandi (ku mperuka) twanamuteguriye amafunguro meza.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰنِسَآءَ ٱلنَّبِيِّ لَسۡتُنَّ كَأَحَدٖ مِّنَ ٱلنِّسَآءِ إِنِ ٱتَّقَيۡتُنَّۚ فَلَا تَخۡضَعۡنَ بِٱلۡقَوۡلِ فَيَطۡمَعَ ٱلَّذِي فِي قَلۡبِهِۦ مَرَضٞ وَقُلۡنَ قَوۡلٗا مَّعۡرُوفٗا
Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Ntabwo mumeze nk’abandi bagore basanzwe. Niba mutinya (Allah) muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَرۡنَ فِي بُيُوتِكُنَّ وَلَا تَبَرَّجۡنَ تَبَرُّجَ ٱلۡجَٰهِلِيَّةِ ٱلۡأُولَىٰۖ وَأَقِمۡنَ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتِينَ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَطِعۡنَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓۚ إِنَّمَا يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيُذۡهِبَ عَنكُمُ ٱلرِّجۡسَ أَهۡلَ ٱلۡبَيۡتِ وَيُطَهِّرَكُمۡ تَطۡهِيرٗا
Mujye munaguma mu ngo zanyu kandi ntimukagaragaze imitako yanyu nk’uko abagore bo mu bihe by’ubujiji babikoraga. Mujye muhozaho iswala, mutange amaturo kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye. Mu by’ukuri yemwe bantu bo mu rugo (rw’Intumwa)! Allah arashaka kubakuriraho ibibi n’ibyaha ndetse no kubasukura byimazeyo.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱذۡكُرۡنَ مَا يُتۡلَىٰ فِي بُيُوتِكُنَّ مِنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ وَٱلۡحِكۡمَةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ لَطِيفًا خَبِيرًا
Munazirikane amagambo ya Allah n’amagambo y’Intumwa bisomerwa mu ngo zanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ugenzabuhoro, Umumenyi uhebuje.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ ٱلۡمُسۡلِمِينَ وَٱلۡمُسۡلِمَٰتِ وَٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ وَٱلۡقَٰنِتِينَ وَٱلۡقَٰنِتَٰتِ وَٱلصَّٰدِقِينَ وَٱلصَّٰدِقَٰتِ وَٱلصَّٰبِرِينَ وَٱلصَّٰبِرَٰتِ وَٱلۡخَٰشِعِينَ وَٱلۡخَٰشِعَٰتِ وَٱلۡمُتَصَدِّقِينَ وَٱلۡمُتَصَدِّقَٰتِ وَٱلصَّٰٓئِمِينَ وَٱلصَّٰٓئِمَٰتِ وَٱلۡحَٰفِظِينَ فُرُوجَهُمۡ وَٱلۡحَٰفِظَٰتِ وَٱلذَّٰكِرِينَ ٱللَّهَ كَثِيرٗا وَٱلذَّٰكِرَٰتِ أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُم مَّغۡفِرَةٗ وَأَجۡرًا عَظِيمٗا
Mu by’ukuri Abayisilamu n’Abayisilamukazi, abemeramana n’abemeramanakazi, abagabo n’abagore bibombarika (kuri Allah), abagabo n’abagore b’abanyakuri, abagabo n’abagore bihangana, abagabo n’abagore bicisha bugufi, abagabo n’abagore batanga amaturo, abagabo n’abagore basiba (Swawumu), abagabo n’abagore barinda ubwambure bwabo, abagabo n’abagore basingiza Allah kenshi; Allah yabateguriye kuzabababarira ibyaha no kuzabaha igihembo gihambaye (Ijuru).
Arabic explanations of the Qur’an:
وَمَا كَانَ لِمُؤۡمِنٖ وَلَا مُؤۡمِنَةٍ إِذَا قَضَى ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥٓ أَمۡرًا أَن يَكُونَ لَهُمُ ٱلۡخِيَرَةُ مِنۡ أَمۡرِهِمۡۗ وَمَن يَعۡصِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَقَدۡ ضَلَّ ضَلَٰلٗا مُّبِينٗا
Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemeramanakazi, ko igihe Allah n’Intumwa ye baciye iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye, rwose azaba ayobye ubuyobe bugaragara.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَإِذۡ تَقُولُ لِلَّذِيٓ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِ وَأَنۡعَمۡتَ عَلَيۡهِ أَمۡسِكۡ عَلَيۡكَ زَوۡجَكَ وَٱتَّقِ ٱللَّهَ وَتُخۡفِي فِي نَفۡسِكَ مَا ٱللَّهُ مُبۡدِيهِ وَتَخۡشَى ٱلنَّاسَ وَٱللَّهُ أَحَقُّ أَن تَخۡشَىٰهُۖ فَلَمَّا قَضَىٰ زَيۡدٞ مِّنۡهَا وَطَرٗا زَوَّجۡنَٰكَهَا لِكَيۡ لَا يَكُونَ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ حَرَجٞ فِيٓ أَزۡوَٰجِ أَدۡعِيَآئِهِمۡ إِذَا قَضَوۡاْ مِنۡهُنَّ وَطَرٗاۚ وَكَانَ أَمۡرُ ٱللَّهِ مَفۡعُولٗا
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo wabwiraga uwo Allah yahundagajeho ingabire (yo kuyoboka Isilamu) ndetse nawe ukamugirira ineza (umubohoza, ari we Zayidi mwene Haritha), ugira uti “Gumana n’umugore wawe kandi utinye Allah.” Wanahishe mu mutima ibyo Allah azagaragaza. Wanatinye abantu (ko bavuga ko warongoye umugore wasenzwe n’umwana wareze) kandi Allah ari We ukwiriye kugandukira. Nuko ubwo Zayidi yari amaze kubona ko atakimukeneye (amaze kumusenda), turamugushyingira kugira ngo bitazaba imbogamizi ku bemeramana kurongora abagore b’abana bareze, igihe batanye na bo. Kandi itegeko rya Allah rigomba kubahirizwa.
Arabic explanations of the Qur’an:
مَّا كَانَ عَلَى ٱلنَّبِيِّ مِنۡ حَرَجٖ فِيمَا فَرَضَ ٱللَّهُ لَهُۥۖ سُنَّةَ ٱللَّهِ فِي ٱلَّذِينَ خَلَوۡاْ مِن قَبۡلُۚ وَكَانَ أَمۡرُ ٱللَّهِ قَدَرٗا مَّقۡدُورًا
Nta cyaha kuba umuhanuzi (Muhamadi) yakora ibyo Allah yamutegetse (kurongora umugore wasenzwe n’umwana yareze), uko ni ko Allah yabigenzaga no ku (ntumwa) zabayeho mbere. Kandi itegeko rya Allah ni ihame ridakuka.
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱلَّذِينَ يُبَلِّغُونَ رِسَٰلَٰتِ ٱللَّهِ وَيَخۡشَوۡنَهُۥ وَلَا يَخۡشَوۡنَ أَحَدًا إِلَّا ٱللَّهَۗ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ حَسِيبٗا
Ba bandi basohoza ubutumwa bwa Allah bakanamutinya, ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Kandi Allah arahagije kuba ari uhebuje mu kubarura.
Arabic explanations of the Qur’an:
مَّا كَانَ مُحَمَّدٌ أَبَآ أَحَدٖ مِّن رِّجَالِكُمۡ وَلَٰكِن رَّسُولَ ٱللَّهِ وَخَاتَمَ ٱلنَّبِيِّـۧنَۗ وَكَانَ ٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ari we wese muri mwe, ahubwo ni Intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱذۡكُرُواْ ٱللَّهَ ذِكۡرٗا كَثِيرٗا
Yemwe abemeye! Nimusingize Allah kenshi,
Arabic explanations of the Qur’an:
وَسَبِّحُوهُ بُكۡرَةٗ وَأَصِيلًا
Kandi munamusingize mu gitondo no ku gicamunsi.
Arabic explanations of the Qur’an:
هُوَ ٱلَّذِي يُصَلِّي عَلَيۡكُمۡ وَمَلَٰٓئِكَتُهُۥ لِيُخۡرِجَكُم مِّنَ ٱلظُّلُمَٰتِ إِلَى ٱلنُّورِۚ وَكَانَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ رَحِيمٗا
Ni We ubagirira impuhwe n’Abamalayika be (bakabasabira kubabarirwa ibyaha), kugira ngo abakure mu mwijima (ubuhakanyi) abaganisha ku rumuri (ukwemera). Kandi (Allah) ni Nyirimbabazi ku bemera.
Arabic explanations of the Qur’an:
تَحِيَّتُهُمۡ يَوۡمَ يَلۡقَوۡنَهُۥ سَلَٰمٞۚ وَأَعَدَّ لَهُمۡ أَجۡرٗا كَرِيمٗا
Indamukanyo yabo umunsi bazahura na We izaba kwifurizanya amahoro (Salamu). Kandi yabateganyirije ibihembo bishimishije.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ إِنَّآ أَرۡسَلۡنَٰكَ شَٰهِدٗا وَمُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, ndetse ukaba n’umuburizi,
Arabic explanations of the Qur’an:
وَدَاعِيًا إِلَى ٱللَّهِ بِإِذۡنِهِۦ وَسِرَاجٗا مُّنِيرٗا
Uhamagarira (abantu) kuyoboka Allah ku bw’uburenganzira bwe, ndetse unabe itara rimurika.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَبَشِّرِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ بِأَنَّ لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ فَضۡلٗا كَبِيرٗا
Kandi uhe inkuru nziza abemeramana y’uko bafite ingabire zihambaye zituruka kwa Allah.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَا تُطِعِ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَدَعۡ أَذَىٰهُمۡ وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلٗا
Ntuzanumvire abahakanyi n’indyarya, kandi ntukite ku bibi byabo (ngo bikubuze gusohoza ubutumwa), ndetse ujye uniringira Allah. Kandi Allah arahagije kuba umurinzi.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا نَكَحۡتُمُ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ ثُمَّ طَلَّقۡتُمُوهُنَّ مِن قَبۡلِ أَن تَمَسُّوهُنَّ فَمَا لَكُمۡ عَلَيۡهِنَّ مِنۡ عِدَّةٖ تَعۡتَدُّونَهَاۖ فَمَتِّعُوهُنَّ وَسَرِّحُوهُنَّ سَرَاحٗا جَمِيلٗا
Yemwe abemeye! Nimurongora abemeramanakazi hanyuma mukabasenda mbere y’uko mukorana imibonano, (icyo gihe) nta Eda[1] mugomba kubabarira. Bityo mujye mubaha ibibanezeza (mu mitungo yanyu) hanyuma mubasezerere ku neza.
[1] -Eda ni igihe cyagenwe n’amategeko ya Isilamu umugore wahawe ubutane cyangwa uwapfushije umugabo amara mu rugo rw’umugabo we hagamijwe kureba ko adatwite.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ إِنَّآ أَحۡلَلۡنَا لَكَ أَزۡوَٰجَكَ ٱلَّٰتِيٓ ءَاتَيۡتَ أُجُورَهُنَّ وَمَا مَلَكَتۡ يَمِينُكَ مِمَّآ أَفَآءَ ٱللَّهُ عَلَيۡكَ وَبَنَاتِ عَمِّكَ وَبَنَاتِ عَمَّٰتِكَ وَبَنَاتِ خَالِكَ وَبَنَاتِ خَٰلَٰتِكَ ٱلَّٰتِي هَاجَرۡنَ مَعَكَ وَٱمۡرَأَةٗ مُّؤۡمِنَةً إِن وَهَبَتۡ نَفۡسَهَا لِلنَّبِيِّ إِنۡ أَرَادَ ٱلنَّبِيُّ أَن يَسۡتَنكِحَهَا خَالِصَةٗ لَّكَ مِن دُونِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۗ قَدۡ عَلِمۡنَا مَا فَرَضۡنَا عَلَيۡهِمۡ فِيٓ أَزۡوَٰجِهِمۡ وَمَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ لِكَيۡلَا يَكُونَ عَلَيۡكَ حَرَجٞۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri twakuziruriye (kurongora) abagore bawe wahaye inkwano, abaja utunze Allah yaguhaye nk’iminyago, abakobwa ba so wanyu, abakobwa ba ba nyogosenge, abakobwa ba nyokorome, abakobwa ba ba nyoko wanyu bimukanye nawe (muva i Maka mujya i Madina), ndetse n’umugore (uwo ari we wese) w’umwemeramanakazi aramutse yishyingiye umuhanuzi (nta nkwano amutanzeho), hanyuma umuhanuzi akemera kumurongora (yabikora); (ariko ibyo) ni umwihariko wawe (Muhamadi) ntibireba abandi bemeramana. Rwose tuzi neza ibyo twabategetse (mu kurongora) abagore babo (batarenze bane) ndetse n’abaja babo, (ibyo ni) ukugira ngo bitazakubera imbogamizi (igihe ugize abo washaka kurongora). Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ تُرۡجِي مَن تَشَآءُ مِنۡهُنَّ وَتُـٔۡوِيٓ إِلَيۡكَ مَن تَشَآءُۖ وَمَنِ ٱبۡتَغَيۡتَ مِمَّنۡ عَزَلۡتَ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكَۚ ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَن تَقَرَّ أَعۡيُنُهُنَّ وَلَا يَحۡزَنَّ وَيَرۡضَيۡنَ بِمَآ ءَاتَيۡتَهُنَّ كُلُّهُنَّۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ مَا فِي قُلُوبِكُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَلِيمٗا
Wigizayo igihe (cyo kujya kurara) ku wo ushaka muri bo (abo bagore), ukanakira iwawe uwo ushaka. Kandi nugira uwo wifuza mu bo wari warashyize ku ruhande (by’agateganyo), icyo gihe nta cyaha kuri wowe. Ibyo ni byo byegereye gutuma banyurwa ntibanagire agahinda, ndetse bose bakanishimira ibyo wabahaye. Allah azi ibiri mu mitima yanyu, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be).
Arabic explanations of the Qur’an:
لَّا يَحِلُّ لَكَ ٱلنِّسَآءُ مِنۢ بَعۡدُ وَلَآ أَن تَبَدَّلَ بِهِنَّ مِنۡ أَزۡوَٰجٖ وَلَوۡ أَعۡجَبَكَ حُسۡنُهُنَّ إِلَّا مَا مَلَكَتۡ يَمِينُكَۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ رَّقِيبٗا
Ntabwo uziruriwe (kurongora) abandi bagore nyuma y’abo (ufite), cyangwa kubagurana abandi bagore, kabone n’ubwo washimishwa n’ubwiza bwabo; usibye gusa abaja bawe. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَدۡخُلُواْ بُيُوتَ ٱلنَّبِيِّ إِلَّآ أَن يُؤۡذَنَ لَكُمۡ إِلَىٰ طَعَامٍ غَيۡرَ نَٰظِرِينَ إِنَىٰهُ وَلَٰكِنۡ إِذَا دُعِيتُمۡ فَٱدۡخُلُواْ فَإِذَا طَعِمۡتُمۡ فَٱنتَشِرُواْ وَلَا مُسۡتَـٔۡنِسِينَ لِحَدِيثٍۚ إِنَّ ذَٰلِكُمۡ كَانَ يُؤۡذِي ٱلنَّبِيَّ فَيَسۡتَحۡيِۦ مِنكُمۡۖ وَٱللَّهُ لَا يَسۡتَحۡيِۦ مِنَ ٱلۡحَقِّۚ وَإِذَا سَأَلۡتُمُوهُنَّ مَتَٰعٗا فَسۡـَٔلُوهُنَّ مِن وَرَآءِ حِجَابٖۚ ذَٰلِكُمۡ أَطۡهَرُ لِقُلُوبِكُمۡ وَقُلُوبِهِنَّۚ وَمَا كَانَ لَكُمۡ أَن تُؤۡذُواْ رَسُولَ ٱللَّهِ وَلَآ أَن تَنكِحُوٓاْ أَزۡوَٰجَهُۥ مِنۢ بَعۡدِهِۦٓ أَبَدًاۚ إِنَّ ذَٰلِكُمۡ كَانَ عِندَ ٱللَّهِ عَظِيمًا
Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu ngo z’Umuhanuzi (Muhamadi) usibye igihe mwahawe ubutumire bwo kujya (gusangira) amafunguro; bitari (ukujya) gutegereza ko ategurwa. Ariko nimutumirwa mujye mujyayo, hanyuma nimumara gufungura muhite mugenda, mudatinze mu biganiro. Mu by’ukuri ibyo bibangamira Umuhanuzi akagira isoni (zo kubasezerera). Kandi Allah ntagira isoni (zo kubabwira) ukuri. Nimushaka kugira icyo mubasaba (abagore b’Intumwa), mujye mukibasabira inyuma y’urusika; ibyo ni byo byeza imitima yanyu ndetse n’iyabo. Kandi ntibikwiye ko mubangamira Intumwa ya Allah ndetse ntibinakwiye na rimwe kurongora abagore bayo nyuma y’uko itabarutse. Mu by’ukuri ibyo ni icyaha gihambaye imbere ya Allah.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِن تُبۡدُواْ شَيۡـًٔا أَوۡ تُخۡفُوهُ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Mwagira icyo mugaragaza (nk’umugambi wo kurongora abagore b’Intumwa nyuma y’uko itabarutse) cyangwa mukagihisha, mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
Arabic explanations of the Qur’an:
لَّا جُنَاحَ عَلَيۡهِنَّ فِيٓ ءَابَآئِهِنَّ وَلَآ أَبۡنَآئِهِنَّ وَلَآ إِخۡوَٰنِهِنَّ وَلَآ أَبۡنَآءِ إِخۡوَٰنِهِنَّ وَلَآ أَبۡنَآءِ أَخَوَٰتِهِنَّ وَلَا نِسَآئِهِنَّ وَلَا مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُنَّۗ وَٱتَّقِينَ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدًا
Nta cyaha kuri bo (abagore b’Intumwa, baramutse batikwije) imbere ya ba se, abahungu babo, basaza babo, abahungu ba basaza babo, abahungu ba bakuru babo cyangwa barumuna babo, abagore bagenzi babo cyangwa abaja babo. Kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ ٱللَّهَ وَمَلَٰٓئِكَتَهُۥ يُصَلُّونَ عَلَى ٱلنَّبِيِّۚ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ صَلُّواْ عَلَيۡهِ وَسَلِّمُواْ تَسۡلِيمًا
Mu by’ukuri Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ لَعَنَهُمُ ٱللَّهُ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَأَعَدَّ لَهُمۡ عَذَابٗا مُّهِينٗا
Mu by’ukuri ba bandi barakaza Allah (bamubangikanya) bakanabuza amahoro Intumwa ye, Allah yarabavumye hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi yabateganyirije ibihano bisuzuguza.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ بِغَيۡرِ مَا ٱكۡتَسَبُواْ فَقَدِ ٱحۡتَمَلُواْ بُهۡتَٰنٗا وَإِثۡمٗا مُّبِينٗا
Na ba bandi babuza amahoro abemeramana n’abemeramanakazi nta kibi bakoze, rwose baba bishyizeho umutwaro wo gushinja ikinyoma n’icyaha kigaragara.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ قُل لِّأَزۡوَٰجِكَ وَبَنَاتِكَ وَنِسَآءِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ يُدۡنِينَ عَلَيۡهِنَّ مِن جَلَٰبِيبِهِنَّۚ ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَن يُعۡرَفۡنَ فَلَا يُؤۡذَيۡنَۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe, abakobwa bawe n’abagore b’abemeramana bambare imyambaro yabo bikwije; ibyo ni byo bizatuma bamenyekana (nk’abagore biyubashye), bityo ntibasagarirwe. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ لَّئِن لَّمۡ يَنتَهِ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ وَٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ وَٱلۡمُرۡجِفُونَ فِي ٱلۡمَدِينَةِ لَنُغۡرِيَنَّكَ بِهِمۡ ثُمَّ لَا يُجَاوِرُونَكَ فِيهَآ إِلَّا قَلِيلٗا
Indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo kurarikira ubusambanyi) ndetse n’abakwirakwiza ibihuha mu mujyi wa Madina, nibatabireka, rwose tuzagushishikariza kubatera, hanyuma ntibazongere kuwuturanamo na we usibye igihe gito,
Arabic explanations of the Qur’an:
مَّلۡعُونِينَۖ أَيۡنَمَا ثُقِفُوٓاْ أُخِذُواْ وَقُتِّلُواْ تَقۡتِيلٗا
(Abo) ni ibivume. Aho bazasangwa hose bazafatwe maze bicwe (nta mpuhwe).
Arabic explanations of the Qur’an:
سُنَّةَ ٱللَّهِ فِي ٱلَّذِينَ خَلَوۡاْ مِن قَبۡلُۖ وَلَن تَجِدَ لِسُنَّةِ ٱللَّهِ تَبۡدِيلٗا
Uwo ni umugenzo wa Allah kuri ba bandi (indyarya) babayeho mbere. Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَسۡـَٔلُكَ ٱلنَّاسُ عَنِ ٱلسَّاعَةِۖ قُلۡ إِنَّمَا عِلۡمُهَا عِندَ ٱللَّهِۚ وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّ ٱلسَّاعَةَ تَكُونُ قَرِيبًا
(Yewe Muhamadi!) Abantu bakubaza (igihe) imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’icyo gihe bwihariwe na Allah (wenyine). Ese wabibwirwa n’iki? Wenda igihe (cy’imperuka) kiri bugufi.”'
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ ٱللَّهَ لَعَنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَأَعَدَّ لَهُمۡ سَعِيرًا
Mu by’ukuri Allah yavumye abahakanyi, anabateganyiriza umuriro ugurumana,
Arabic explanations of the Qur’an:
خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ لَّا يَجِدُونَ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
Bazabamo ubuziraherezo. Ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَوۡمَ تُقَلَّبُ وُجُوهُهُمۡ فِي ٱلنَّارِ يَقُولُونَ يَٰلَيۡتَنَآ أَطَعۡنَا ٱللَّهَ وَأَطَعۡنَا ٱلرَّسُولَا۠
Umunsi uburanga bwabo buzagaragurwa mu muriro, bakavuga bati “Iyo tuza kuba twarumviye Allah tukanumvira n’Intumwa (ye)!”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَالُواْ رَبَّنَآ إِنَّآ أَطَعۡنَا سَادَتَنَا وَكُبَرَآءَنَا فَأَضَلُّونَا ٱلسَّبِيلَا۠
Bazanavuga bati “Nyagasani! Mu by’ukuri twumviye abayobozi bacu n’ibikomerezwa muri twe, maze batuyobya inzira (itunganye).”
Arabic explanations of the Qur’an:
رَبَّنَآ ءَاتِهِمۡ ضِعۡفَيۡنِ مِنَ ٱلۡعَذَابِ وَٱلۡعَنۡهُمۡ لَعۡنٗا كَبِيرٗا
“Nyagasani wacu! Bahe ibihano byikubye kabiri, unabavume umuvumo ukomeye.”
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ ءَاذَوۡاْ مُوسَىٰ فَبَرَّأَهُ ٱللَّهُ مِمَّا قَالُواْۚ وَكَانَ عِندَ ٱللَّهِ وَجِيهٗا
Yemwe abemeye! Ntimuzabe nka ba bandi babujije amahoro (Intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho.[1] Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah.
[1] Ibyavugwaga kuri Musa bivugwa muri uyu murongo bishingiye ku kuba Abayisiraheli barajyaga biyuhagirira hamwe bambaye ubusa, ariko kuko Musa yagiraga isoni nyinshi byatumaga ajya ahiherereye akoga wenyine, nuko bakabishingiraho bavuga ko impamvu yoga wenyine ari uko afite ubusembwa ku gitsina cye. Umunsi umwe ajya koga ashyira imyambaro ye ku ibuye, igihe amaze koga agiye kwambara, rya buye rihirimana ya myambaro, maze na we aryirukaho agira ngo afate imyambaro ye kugeza ubwo ageze imbere y’imbaga y’Abayisiraheli, nuko babona ko ibyo bamuvugagaho atari ukuri, kuko nta busembwa na bumwe bamusanganye.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَقُولُواْ قَوۡلٗا سَدِيدٗا
Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi mujye muvuga imvugo z’ukuri.
Arabic explanations of the Qur’an:
يُصۡلِحۡ لَكُمۡ أَعۡمَٰلَكُمۡ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡۗ وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَقَدۡ فَازَ فَوۡزًا عَظِيمًا
(Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’Intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّا عَرَضۡنَا ٱلۡأَمَانَةَ عَلَى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱلۡجِبَالِ فَأَبَيۡنَ أَن يَحۡمِلۡنَهَا وَأَشۡفَقۡنَ مِنۡهَا وَحَمَلَهَا ٱلۡإِنسَٰنُۖ إِنَّهُۥ كَانَ ظَلُومٗا جَهُولٗا
Mu by’ukuri twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye.
Arabic explanations of the Qur’an:
لِّيُعَذِّبَ ٱللَّهُ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتِ وَٱلۡمُشۡرِكِينَ وَٱلۡمُشۡرِكَٰتِ وَيَتُوبَ ٱللَّهُ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمَۢا
(Ibyo ni) ukugira ngo Allah azahane indyarya z’abagabo n’iz’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ab’abagore. Hanyuma Allah yakire ukwicuza kw’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Arabic explanations of the Qur’an:
 
Translation of the meanings Surah: Al-Ahzāb
Surahs’ Index Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda Translation - Translations’ Index

Translation of the Quran meanings into Kinyarwanda by The Rwanda Muslims Association team.

close