Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda Translation * - Translations’ Index

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the meanings Surah: Al-Muzzammil   Ayah:

Almuzammil (Uwitwikiriye)

يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمُزَّمِّلُ
Yewe uwiyoroshe (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)!
Arabic explanations of the Qur’an:
قُمِ ٱلَّيۡلَ إِلَّا قَلِيلٗا
Byuka (usenge) nijoro, uretse igice gito (cyaryo),
Arabic explanations of the Qur’an:
نِّصۡفَهُۥٓ أَوِ ٱنقُصۡ مِنۡهُ قَلِيلًا
Kimwe cya kabiri cyaryo cyangwa igito kuri cyo,
Arabic explanations of the Qur’an:
أَوۡ زِدۡ عَلَيۡهِ وَرَتِّلِ ٱلۡقُرۡءَانَ تَرۡتِيلًا
Cyangwa wongereho gato. Unasome Qur’an neza (mu ijwi rituje kandi ryiza).
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّا سَنُلۡقِي عَلَيۡكَ قَوۡلٗا ثَقِيلًا
Mu by’ukuri tuzaguhishurira ijambo riremereye (ari ryo Qur’an ikubiyemo amategeko n’amabwiriza).
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ نَاشِئَةَ ٱلَّيۡلِ هِيَ أَشَدُّ وَطۡـٔٗا وَأَقۡوَمُ قِيلًا
Mu by’ukuri iswala y’ijoro ni ingirakamaro (ku mutima) ndetse inatuma (umuntu atekereza ku magambo ya Allah, atuje).
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ لَكَ فِي ٱلنَّهَارِ سَبۡحٗا طَوِيلٗا
Mu by’ukuri ku manywa uba uhugiye muri byinshi.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱذۡكُرِ ٱسۡمَ رَبِّكَ وَتَبَتَّلۡ إِلَيۡهِ تَبۡتِيلٗا
Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe unamwiyegurire utizigama.
Arabic explanations of the Qur’an:
رَّبُّ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ فَٱتَّخِذۡهُ وَكِيلٗا
Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba; nta yindi mana ikwiye gusengwa itari We. Bityo, mugire umurinzi (wawe).
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَٱهۡجُرۡهُمۡ هَجۡرٗا جَمِيلٗا
Unihanganire ibyo (abo bahakanyi) bavuga, kandi unabitarure mu buryo bwiza.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَذَرۡنِي وَٱلۡمُكَذِّبِينَ أُوْلِي ٱلنَّعۡمَةِ وَمَهِّلۡهُمۡ قَلِيلًا
Maze undekere abahinyura (amagambo yanjye); bahawe ingabire (yo kubaho mu buzima bwiza), unabarindirize igihe gito.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ لَدَيۡنَآ أَنكَالٗا وَجَحِيمٗا
Rwose dufite iminyururu n’umuriro ugurumana (byo kuzabahanisha ku munsi w’imperuka),
Arabic explanations of the Qur’an:
وَطَعَامٗا ذَا غُصَّةٖ وَعَذَابًا أَلِيمٗا
N’ibyo kurya bizabaniga ndetse n’ibihano bibabaza.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَوۡمَ تَرۡجُفُ ٱلۡأَرۡضُ وَٱلۡجِبَالُ وَكَانَتِ ٱلۡجِبَالُ كَثِيبٗا مَّهِيلًا
Umunsi isi n’imisozi bizatigita, maze imisozi ikaba nk’ikirundo cy’umusenyi wanyanyagijwe.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّآ أَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡكُمۡ رَسُولٗا شَٰهِدًا عَلَيۡكُمۡ كَمَآ أَرۡسَلۡنَآ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ رَسُولٗا
Mu by’ukuri twaboherereje Intumwa (Muhamadi) ngo ibabere umuhamya nk’uko twoherereje Farawo Intumwa (Musa).
Arabic explanations of the Qur’an:
فَعَصَىٰ فِرۡعَوۡنُ ٱلرَّسُولَ فَأَخَذۡنَٰهُ أَخۡذٗا وَبِيلٗا
Ariko Farawo yigometse ku ntumwa (Musa), nuko turamufata tumuhanisha ibihano bikomeye.
Arabic explanations of the Qur’an:
فَكَيۡفَ تَتَّقُونَ إِن كَفَرۡتُمۡ يَوۡمٗا يَجۡعَلُ ٱلۡوِلۡدَٰنَ شِيبًا
Ni gute mwakwirinda ibihano kandi muhakana umunsi uzagira abana abasaza (kubera uko uzaba uteye ubwoba)?
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱلسَّمَآءُ مُنفَطِرُۢ بِهِۦۚ كَانَ وَعۡدُهُۥ مَفۡعُولًا
Kuri uwo munsi ikirere kizasatagurika. Isezerano rye (Allah) rizasohora nta gushidikanya.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ هَٰذِهِۦ تَذۡكِرَةٞۖ فَمَن شَآءَ ٱتَّخَذَ إِلَىٰ رَبِّهِۦ سَبِيلًا
Mu by’ukuri ibi ni urwibutso. Bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ إِنَّ رَبَّكَ يَعۡلَمُ أَنَّكَ تَقُومُ أَدۡنَىٰ مِن ثُلُثَيِ ٱلَّيۡلِ وَنِصۡفَهُۥ وَثُلُثَهُۥ وَطَآئِفَةٞ مِّنَ ٱلَّذِينَ مَعَكَۚ وَٱللَّهُ يُقَدِّرُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَۚ عَلِمَ أَن لَّن تُحۡصُوهُ فَتَابَ عَلَيۡكُمۡۖ فَٱقۡرَءُواْ مَا تَيَسَّرَ مِنَ ٱلۡقُرۡءَانِۚ عَلِمَ أَن سَيَكُونُ مِنكُم مَّرۡضَىٰ وَءَاخَرُونَ يَضۡرِبُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ يَبۡتَغُونَ مِن فَضۡلِ ٱللَّهِ وَءَاخَرُونَ يُقَٰتِلُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۖ فَٱقۡرَءُواْ مَا تَيَسَّرَ مِنۡهُۚ وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَقۡرِضُواْ ٱللَّهَ قَرۡضًا حَسَنٗاۚ وَمَا تُقَدِّمُواْ لِأَنفُسِكُم مِّنۡ خَيۡرٖ تَجِدُوهُ عِندَ ٱللَّهِ هُوَ خَيۡرٗا وَأَعۡظَمَ أَجۡرٗاۚ وَٱسۡتَغۡفِرُواْ ٱللَّهَۖ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمُۢ
Mu by’ukuri Nyagasani wawe azi ko wowe (Muhamadi) n’itsinda muri kumwe mubyuka mugasenga hafi bibiri bya gatatu by’ijoro, cyangwa icya kabiri cyaryo, cyangwa se icya gatatu cyaryo. Kandi Allah ni We ugena indeshyo y’ijoro n’amanywa. Azi ko mutari gushobora kugaragira ijoro ryose, bityo yabagiriye impuhwe (araborohereza). Ku bw’ibyo, mujye musoma ibiboroheye muri Qur’an. Azi ko muri mwe hazabamo abarwayi, abandi bakaba bari mu ngendo bashakisha ingabire za Allah, naho abandi bakazaba bari ku rugamba barwana mu nzira ya Allah. Bityo, mujye musoma ibiboroheye muri yo, muhozeho iswala, mutange amaturo, munagurize Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera We). Kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere, muzagisanga kwa Allah ari cyiza kurushaho kandi gifite ibihembo bihebuje. Munasabe imbabazi Allah, kuko mu by’ukuri Allah ari Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Arabic explanations of the Qur’an:
 
Translation of the meanings Surah: Al-Muzzammil
Surahs’ Index Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda Translation - Translations’ Index

Translation of the Quran meanings into Kinyarwanda by The Rwanda Muslims Association team.

close