क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद * - अनुवादों की सूची

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: सूरा अल्-मुज़्ज़म्मिल   आयत:

Almuzammil (Uwitwikiriye)

يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمُزَّمِّلُ
Yewe uwiyoroshe (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)!
अरबी तफ़सीरें:
قُمِ ٱلَّيۡلَ إِلَّا قَلِيلٗا
Byuka (usenge) nijoro, uretse igice gito (cyaryo),
अरबी तफ़सीरें:
نِّصۡفَهُۥٓ أَوِ ٱنقُصۡ مِنۡهُ قَلِيلًا
Kimwe cya kabiri cyaryo cyangwa igito kuri cyo,
अरबी तफ़सीरें:
أَوۡ زِدۡ عَلَيۡهِ وَرَتِّلِ ٱلۡقُرۡءَانَ تَرۡتِيلًا
Cyangwa wongereho gato. Unasome Qur’an neza (mu ijwi rituje kandi ryiza).
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّا سَنُلۡقِي عَلَيۡكَ قَوۡلٗا ثَقِيلًا
Mu by’ukuri tuzaguhishurira ijambo riremereye (ari ryo Qur’an ikubiyemo amategeko n’amabwiriza).
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّ نَاشِئَةَ ٱلَّيۡلِ هِيَ أَشَدُّ وَطۡـٔٗا وَأَقۡوَمُ قِيلًا
Mu by’ukuri iswala y’ijoro ni ingirakamaro (ku mutima) ndetse inatuma (umuntu atekereza ku magambo ya Allah, atuje).
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّ لَكَ فِي ٱلنَّهَارِ سَبۡحٗا طَوِيلٗا
Mu by’ukuri ku manywa uba uhugiye muri byinshi.
अरबी तफ़सीरें:
وَٱذۡكُرِ ٱسۡمَ رَبِّكَ وَتَبَتَّلۡ إِلَيۡهِ تَبۡتِيلٗا
Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe unamwiyegurire utizigama.
अरबी तफ़सीरें:
رَّبُّ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ فَٱتَّخِذۡهُ وَكِيلٗا
Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba; nta yindi mana ikwiye gusengwa itari We. Bityo, mugire umurinzi (wawe).
अरबी तफ़सीरें:
وَٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَٱهۡجُرۡهُمۡ هَجۡرٗا جَمِيلٗا
Unihanganire ibyo (abo bahakanyi) bavuga, kandi unabitarure mu buryo bwiza.
अरबी तफ़सीरें:
وَذَرۡنِي وَٱلۡمُكَذِّبِينَ أُوْلِي ٱلنَّعۡمَةِ وَمَهِّلۡهُمۡ قَلِيلًا
Maze undekere abahinyura (amagambo yanjye); bahawe ingabire (yo kubaho mu buzima bwiza), unabarindirize igihe gito.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّ لَدَيۡنَآ أَنكَالٗا وَجَحِيمٗا
Rwose dufite iminyururu n’umuriro ugurumana (byo kuzabahanisha ku munsi w’imperuka),
अरबी तफ़सीरें:
وَطَعَامٗا ذَا غُصَّةٖ وَعَذَابًا أَلِيمٗا
N’ibyo kurya bizabaniga ndetse n’ibihano bibabaza.
अरबी तफ़सीरें:
يَوۡمَ تَرۡجُفُ ٱلۡأَرۡضُ وَٱلۡجِبَالُ وَكَانَتِ ٱلۡجِبَالُ كَثِيبٗا مَّهِيلًا
Umunsi isi n’imisozi bizatigita, maze imisozi ikaba nk’ikirundo cy’umusenyi wanyanyagijwe.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّآ أَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡكُمۡ رَسُولٗا شَٰهِدًا عَلَيۡكُمۡ كَمَآ أَرۡسَلۡنَآ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ رَسُولٗا
Mu by’ukuri twaboherereje Intumwa (Muhamadi) ngo ibabere umuhamya nk’uko twoherereje Farawo Intumwa (Musa).
अरबी तफ़सीरें:
فَعَصَىٰ فِرۡعَوۡنُ ٱلرَّسُولَ فَأَخَذۡنَٰهُ أَخۡذٗا وَبِيلٗا
Ariko Farawo yigometse ku ntumwa (Musa), nuko turamufata tumuhanisha ibihano bikomeye.
अरबी तफ़सीरें:
فَكَيۡفَ تَتَّقُونَ إِن كَفَرۡتُمۡ يَوۡمٗا يَجۡعَلُ ٱلۡوِلۡدَٰنَ شِيبًا
Ni gute mwakwirinda ibihano kandi muhakana umunsi uzagira abana abasaza (kubera uko uzaba uteye ubwoba)?
अरबी तफ़सीरें:
ٱلسَّمَآءُ مُنفَطِرُۢ بِهِۦۚ كَانَ وَعۡدُهُۥ مَفۡعُولًا
Kuri uwo munsi ikirere kizasatagurika. Isezerano rye (Allah) rizasohora nta gushidikanya.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّ هَٰذِهِۦ تَذۡكِرَةٞۖ فَمَن شَآءَ ٱتَّخَذَ إِلَىٰ رَبِّهِۦ سَبِيلًا
Mu by’ukuri ibi ni urwibutso. Bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we.
अरबी तफ़सीरें:
۞ إِنَّ رَبَّكَ يَعۡلَمُ أَنَّكَ تَقُومُ أَدۡنَىٰ مِن ثُلُثَيِ ٱلَّيۡلِ وَنِصۡفَهُۥ وَثُلُثَهُۥ وَطَآئِفَةٞ مِّنَ ٱلَّذِينَ مَعَكَۚ وَٱللَّهُ يُقَدِّرُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَۚ عَلِمَ أَن لَّن تُحۡصُوهُ فَتَابَ عَلَيۡكُمۡۖ فَٱقۡرَءُواْ مَا تَيَسَّرَ مِنَ ٱلۡقُرۡءَانِۚ عَلِمَ أَن سَيَكُونُ مِنكُم مَّرۡضَىٰ وَءَاخَرُونَ يَضۡرِبُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ يَبۡتَغُونَ مِن فَضۡلِ ٱللَّهِ وَءَاخَرُونَ يُقَٰتِلُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۖ فَٱقۡرَءُواْ مَا تَيَسَّرَ مِنۡهُۚ وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَقۡرِضُواْ ٱللَّهَ قَرۡضًا حَسَنٗاۚ وَمَا تُقَدِّمُواْ لِأَنفُسِكُم مِّنۡ خَيۡرٖ تَجِدُوهُ عِندَ ٱللَّهِ هُوَ خَيۡرٗا وَأَعۡظَمَ أَجۡرٗاۚ وَٱسۡتَغۡفِرُواْ ٱللَّهَۖ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمُۢ
Mu by’ukuri Nyagasani wawe azi ko wowe (Muhamadi) n’itsinda muri kumwe mubyuka mugasenga hafi bibiri bya gatatu by’ijoro, cyangwa icya kabiri cyaryo, cyangwa se icya gatatu cyaryo. Kandi Allah ni We ugena indeshyo y’ijoro n’amanywa. Azi ko mutari gushobora kugaragira ijoro ryose, bityo yabagiriye impuhwe (araborohereza). Ku bw’ibyo, mujye musoma ibiboroheye muri Qur’an. Azi ko muri mwe hazabamo abarwayi, abandi bakaba bari mu ngendo bashakisha ingabire za Allah, naho abandi bakazaba bari ku rugamba barwana mu nzira ya Allah. Bityo, mujye musoma ibiboroheye muri yo, muhozeho iswala, mutange amaturo, munagurize Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera We). Kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere, muzagisanga kwa Allah ari cyiza kurushaho kandi gifite ibihembo bihebuje. Munasabe imbabazi Allah, kuko mu by’ukuri Allah ari Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: सूरा अल्-मुज़्ज़म्मिल
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - अनुवादों की सूची

पवित्र क़ुरआन के अर्थों का किन्यारुआण्डा अनुवाद, अनुवादक : रुआण्डा मुस्लिम संघ की ओर से नियुक्त एक समूह।

बंद करें