Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Mâ'idah   Verset:
مِنۡ أَجۡلِ ذَٰلِكَ كَتَبۡنَا عَلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ أَنَّهُۥ مَن قَتَلَ نَفۡسَۢا بِغَيۡرِ نَفۡسٍ أَوۡ فَسَادٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَكَأَنَّمَا قَتَلَ ٱلنَّاسَ جَمِيعٗا وَمَنۡ أَحۡيَاهَا فَكَأَنَّمَآ أَحۡيَا ٱلنَّاسَ جَمِيعٗاۚ وَلَقَدۡ جَآءَتۡهُمۡ رُسُلُنَا بِٱلۡبَيِّنَٰتِ ثُمَّ إِنَّ كَثِيرٗا مِّنۡهُم بَعۡدَ ذَٰلِكَ فِي ٱلۡأَرۡضِ لَمُسۡرِفُونَ
Kubera ibyo, twategetse bene Isiraheli ko uzica umuntu atamuhoye ko yishe undi cyangwa ko yakoze ubwononnyi ku isi, azafatwa nk’uwishe ab’isi bose. N’uzarokora ubuzima bw’umuntu, azagororerwa nk’uwarokoye ab’isi bose. Kandi rwose Intumwa zacu zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko abenshi muri bo nyuma yabyo bakomeje kuba abangizi ku isi.
Les exégèses en arabe:
إِنَّمَا جَزَٰٓؤُاْ ٱلَّذِينَ يُحَارِبُونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَيَسۡعَوۡنَ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَسَادًا أَن يُقَتَّلُوٓاْ أَوۡ يُصَلَّبُوٓاْ أَوۡ تُقَطَّعَ أَيۡدِيهِمۡ وَأَرۡجُلُهُم مِّنۡ خِلَٰفٍ أَوۡ يُنفَوۡاْ مِنَ ٱلۡأَرۡضِۚ ذَٰلِكَ لَهُمۡ خِزۡيٞ فِي ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ عَذَابٌ عَظِيمٌ
Mu by’ukuri igihano cy’abarwanya Allah n’Intumwa ye bakanaharanira gukora ubwononnyi ku isi; ni uko bicwa cyangwa bakabambwa, cyangwa bagacibwa amaboko n’amaguru imbusane cyangwa bakirukanwa mu gihugu.[1] Ibyo (bihano) ni igisebo kuri bo ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
[1] Abarwanya Allah n’Intumwa ye bagamijwe muri uyu murongo ni ibisambo bitegera abantu mu mayira cyangwa bitera abantu, bigamije kubatera ubwoba, kubambura ibyabo, kubyangiza ndetse bikaba byanabica.
Les exégèses en arabe:
إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ مِن قَبۡلِ أَن تَقۡدِرُواْ عَلَيۡهِمۡۖ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Uretse ba bandi bicujije mbere y’uko mubafata (ngo bahanwe, abo muzabareke). Bityo mumenye ko Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Les exégèses en arabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَٱبۡتَغُوٓاْ إِلَيۡهِ ٱلۡوَسِيلَةَ وَجَٰهِدُواْ فِي سَبِيلِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ
Yemwe abemeye! Mugandukire Allah munakore ibikorwa bituma mumwiyegereza, kandi muharanire inzira ye kugira ngo mukiranuke.
Les exégèses en arabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡ أَنَّ لَهُم مَّا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا وَمِثۡلَهُۥ مَعَهُۥ لِيَفۡتَدُواْ بِهِۦ مِنۡ عَذَابِ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ مَا تُقُبِّلَ مِنۡهُمۡۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye, n’iyo baba bafite ibiri mu isi byose n’ibindi nka byo kugira ngo babyicunguze ibihano byo ku munsi w’imperuka, ntabwo bizemerwa kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Mâ'idah
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture