Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Mâ'idah   Verset:
۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ ٱلۡيَهُودَ وَٱلنَّصَٰرَىٰٓ أَوۡلِيَآءَۘ بَعۡضُهُمۡ أَوۡلِيَآءُ بَعۡضٖۚ وَمَن يَتَوَلَّهُم مِّنكُمۡ فَإِنَّهُۥ مِنۡهُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Yemwe abemeye! Ntimukagire Abayahudi n’Abanaswara inshuti zanyu (mubabitsa amabanga yanyu, kuko) bamwe ari inshuti z’abandi. Kandi uzabagira inshuti muri mwe, uwo azaba abaye umwe muri bo. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.[1]
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Les exégèses en arabe:
فَتَرَى ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ يُسَٰرِعُونَ فِيهِمۡ يَقُولُونَ نَخۡشَىٰٓ أَن تُصِيبَنَا دَآئِرَةٞۚ فَعَسَى ٱللَّهُ أَن يَأۡتِيَ بِٱلۡفَتۡحِ أَوۡ أَمۡرٖ مِّنۡ عِندِهِۦ فَيُصۡبِحُواْ عَلَىٰ مَآ أَسَرُّواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ نَٰدِمِينَ
Nuko ugasanga ba bandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bihutira kubagana bavuga bati “Turatinya ko twagerwaho n’amakuba.” Nyamara Allah yazana intsinzi cyangwa ikindi giturutse iwe, bagatangira kwicuza kubera ibyo bagize ibanga mu mitima yabo.
Les exégèses en arabe:
وَيَقُولُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَهَٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ أَقۡسَمُواْ بِٱللَّهِ جَهۡدَ أَيۡمَٰنِهِمۡ إِنَّهُمۡ لَمَعَكُمۡۚ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فَأَصۡبَحُواْ خَٰسِرِينَ
Naho ba bandi bemeye bazavuga bati “Ese bariya si (ba bantu b’indyarya) barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko rwose bari kumwe namwe (abemeramana)?” Ibikorwa byabo byabaye imfabusa (kubera uburyarya bwabo) nuko baba abanyagihombo.
Les exégèses en arabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَن يَرۡتَدَّ مِنكُمۡ عَن دِينِهِۦ فَسَوۡفَ يَأۡتِي ٱللَّهُ بِقَوۡمٖ يُحِبُّهُمۡ وَيُحِبُّونَهُۥٓ أَذِلَّةٍ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ أَعِزَّةٍ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ يُجَٰهِدُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَلَا يَخَافُونَ لَوۡمَةَ لَآئِمٖۚ ذَٰلِكَ فَضۡلُ ٱللَّهِ يُؤۡتِيهِ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ وَٰسِعٌ عَلِيمٌ
Yemwe abemeye! Muri mwe uzava mu idini rye (Isilamu), (amenye ko) Allah azazana abandi bantu akunda kandi na bo bakamukunda, biyoroshya ku bemeramana, bakaba inkazi ku bahakanyi, baharanira inzira ya Allah kandi badatinya umugayo w’ubagaya. Izo ni ingabire za Allah ahundagaza ku wo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
Les exégèses en arabe:
إِنَّمَا وَلِيُّكُمُ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱلَّذِينَ يُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَهُمۡ رَٰكِعُونَ
Mu by’ukuri, inshuti zanyu magara ni Allah, Intumwa ye ndetse n’abemeye; ba bandi bahozaho iswala[1] bakanatanga amaturo bicishije bugufi (kuri Allah).
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Les exégèses en arabe:
وَمَن يَتَوَلَّ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ فَإِنَّ حِزۡبَ ٱللَّهِ هُمُ ٱلۡغَٰلِبُونَ
Kandi uzagira inshuti magara Allah, Intumwa ye, ndetse n’abemeramana; mu by’ukuri, itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda.
Les exégèses en arabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ دِينَكُمۡ هُزُوٗا وَلَعِبٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِكُمۡ وَٱلۡكُفَّارَ أَوۡلِيَآءَۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti ba bandi bagize idini ryanyu urunnyego n’igikinisho muri ba bandi bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’abahakanyi, kandi mugandukire Allah niba koko muri abemeramana.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Mâ'idah
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture