Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: हूद   आयत:
وَيَٰقَوۡمِ لَا يَجۡرِمَنَّكُمۡ شِقَاقِيٓ أَن يُصِيبَكُم مِّثۡلُ مَآ أَصَابَ قَوۡمَ نُوحٍ أَوۡ قَوۡمَ هُودٍ أَوۡ قَوۡمَ صَٰلِحٖۚ وَمَا قَوۡمُ لُوطٖ مِّنكُم بِبَعِيدٖ
“Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu).”
अरबी तफ़सीरें:
وَٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِۚ إِنَّ رَبِّي رَحِيمٞ وَدُودٞ
“Munasabe Nyagasani wanyu kubababarira ndetse munamwicuzeho. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Nyirimpuhwe zihebuje, Uwuje urukundo (ku wicuza).”
अरबी तफ़सीरें:
قَالُواْ يَٰشُعَيۡبُ مَا نَفۡقَهُ كَثِيرٗا مِّمَّا تَقُولُ وَإِنَّا لَنَرَىٰكَ فِينَا ضَعِيفٗاۖ وَلَوۡلَا رَهۡطُكَ لَرَجَمۡنَٰكَۖ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡنَا بِعَزِيزٖ
Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ntidusobanukirwa byinshi mu byo uvuga, kandi mu by’ukuri tubona ari wowe munyantege nke muri twe. Ndetse iyo bitaba (kubaha) umuryango wawe, twari kukwicisha amabuye kandi ntiwatunanira.”
अरबी तफ़सीरें:
قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَهۡطِيٓ أَعَزُّ عَلَيۡكُم مِّنَ ٱللَّهِ وَٱتَّخَذۡتُمُوهُ وَرَآءَكُمۡ ظِهۡرِيًّاۖ إِنَّ رَبِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ مُحِيطٞ
(Shuwayibu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! None se umuryango wanjye ni wo muha agaciro kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora.”
अरबी तफ़सीरें:
وَيَٰقَوۡمِ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنِّي عَٰمِلٞۖ سَوۡفَ تَعۡلَمُونَ مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَمَنۡ هُوَ كَٰذِبٞۖ وَٱرۡتَقِبُوٓاْ إِنِّي مَعَكُمۡ رَقِيبٞ
“Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza ndetse n’umubeshyi. Bityo ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”
अरबी तफ़सीरें:
وَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا شُعَيۡبٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَأَخَذَتِ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ ٱلصَّيۡحَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دِيَٰرِهِمۡ جَٰثِمِينَ
Maze ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Shuwayibu n’abemeye hamwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, nuko ab’inkozi z’ibibi bakubitwa n’urusaku (rw’ibihano), maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo,
अरबी तफ़सीरें:
كَأَن لَّمۡ يَغۡنَوۡاْ فِيهَآۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّمَدۡيَنَ كَمَا بَعِدَتۡ ثَمُودُ
Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu b’i Madiyani boramye nk’uko aba Thamud boramye.
अरबी तफ़सीरें:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ
Mu by’ukuri twohereje Musa (azanye) ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara,
अरबी तफ़सीरें:
إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَٱتَّبَعُوٓاْ أَمۡرَ فِرۡعَوۡنَۖ وَمَآ أَمۡرُ فِرۡعَوۡنَ بِرَشِيدٖ
(Twamwohereje) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko bakurikiye itegeko rya Farawo, nyamara itegeko rya Farawo nta shingiro ryari rifite!
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: हूद
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें