Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: हूद   आयत:
أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ فَأۡتُواْ بِعَشۡرِ سُوَرٖ مِّثۡلِهِۦ مُفۡتَرَيَٰتٖ وَٱدۡعُواْ مَنِ ٱسۡتَطَعۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Cyangwa baravuga bati “(Intumwa Muhamadi) yarayihimbiye (Qur’an).” Vuga uti “Ngaho nimuzane isura (ibice bya Qur’an) icumi mwihimbiye zimeze nka yo, maze muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri.”
अरबी तफ़सीरें:
فَإِلَّمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَكُمۡ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَآ أُنزِلَ بِعِلۡمِ ٱللَّهِ وَأَن لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَهَلۡ أَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Ubwo nibatazibazanira, mumenye ko (Qur’an) yahishuwe ku bumenyi bwa Allah, kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ku bw’ibyo se mwemeye guca bugufi (kuba Abayisilamu)?
अरबी तफ़सीरें:
مَن كَانَ يُرِيدُ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتَهَا نُوَفِّ إِلَيۡهِمۡ أَعۡمَٰلَهُمۡ فِيهَا وَهُمۡ فِيهَا لَا يُبۡخَسُونَ
Abashaka ubuzima bwo ku isi n'imitako yayo, tuzabahembera ibikorwa byabo byuzuye bakiyiriho, ndetse nta n’ikigabanyijweho.
अरबी तफ़सीरें:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَيۡسَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ إِلَّا ٱلنَّارُۖ وَحَبِطَ مَا صَنَعُواْ فِيهَا وَبَٰطِلٞ مَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Abo ni ba bandi batazagira ikindi bahembwa ku munsi w’imperuka uretse umuriro, kandi ibyo bayikozeho (isi) nta cyo byabamariye, ndetse n’ibyo bakoraga byabaye imfabusa.
अरबी तफ़सीरें:
أَفَمَن كَانَ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّهِۦ وَيَتۡلُوهُ شَاهِدٞ مِّنۡهُ وَمِن قَبۡلِهِۦ كِتَٰبُ مُوسَىٰٓ إِمَامٗا وَرَحۡمَةًۚ أُوْلَٰٓئِكَ يُؤۡمِنُونَ بِهِۦۚ وَمَن يَكۡفُرۡ بِهِۦ مِنَ ٱلۡأَحۡزَابِ فَٱلنَّارُ مَوۡعِدُهُۥۚ فَلَا تَكُ فِي مِرۡيَةٖ مِّنۡهُۚ إِنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يُؤۡمِنُونَ
Ese abashingiye ku kuri (abemeramana) guturutse kwa Nyagasani wabo, maze uko kuri (Qur’an) kugasomwa n’umuhamya (Malayika Jibril) umuturutseho, ndetse na mbere y’uko kuri, hari igitabo (Tawurati) cyahishuriwe Musa ari umuyoboro n’impuhwe, na cyo bakaba bacyemera; (ese abo baba kimwe n’abayobye?) Naho abo mu dutsiko bahakanye uko kuri, umuriro ni ryo sezerano ryabo. Bityo, ibyo ntukabishidikanyeho kuko rwose (iyo Qur’an) ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, ariko abenshi mu bantu ntibemera.
अरबी तफ़सीरें:
وَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًاۚ أُوْلَٰٓئِكَ يُعۡرَضُونَ عَلَىٰ رَبِّهِمۡ وَيَقُولُ ٱلۡأَشۡهَٰدُ هَٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ عَلَىٰ رَبِّهِمۡۚ أَلَا لَعۡنَةُ ٱللَّهِ عَلَى ٱلظَّٰلِمِينَ
Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazahagarikwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abamalayika n’abahanuzi) bavuge bati “Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!” Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi;
अरबी तफ़सीरें:
ٱلَّذِينَ يَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَيَبۡغُونَهَا عِوَجٗا وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ كَٰفِرُونَ
Ba bandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakifuza ko (iyo nzira) yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo), kandi bagahakana imperuka.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: हूद
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें