ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ * - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಸೂರ ಅತ್ತಕ್ವೀರ್   ಶ್ಲೋಕ:

Attak’wiir (Kuzinga)

إِذَا ٱلشَّمۡسُ كُوِّرَتۡ
Igihe izuba rizazingwazingwa (urumuri rwaryo rukazimira),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلنُّجُومُ ٱنكَدَرَتۡ
N’igihe inyenyeri zizijima,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ سُيِّرَتۡ
N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلۡعِشَارُ عُطِّلَتۡ
N’igihe ingamiya zihaka zizarekwa (ntizitabweho),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلۡوُحُوشُ حُشِرَتۡ
N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ سُجِّرَتۡ
N’igihe inyanja zizaka umuriro,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلنُّفُوسُ زُوِّجَتۡ
N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلۡمَوۡءُۥدَةُ سُئِلَتۡ
N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa,[1]
[1] Mbere y’uko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ihabwa ubutumwa, Abarabu b’icyo gihe iyo babyaraga umwana w’umukobwa, bamuhambaga ari muzima kuko byabaga ari igisebo ku muryango ngo kuko babonaga nta cyo amaze! Ariko nyuma y’aho Intumwa y’Imana iziye, ibyo byaraciwe. Kuba ari we uzabazwa ni ibigaragaza uburemere bw’icyaha cy’uwamwishe uzaba agiye guhura n’urubanza rukomeye ku munsi w’ibarura.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
بِأَيِّ ذَنۢبٖ قُتِلَتۡ
Icyaha yakoze cyatumye yicwa,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلصُّحُفُ نُشِرَتۡ
N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa (bigakwirakwizwa),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ كُشِطَتۡ
N’igihe ikirere kizakurwaho igishishwa cyacyo (inyenyeri zavuyeho),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلۡجَحِيمُ سُعِّرَتۡ
N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا ٱلۡجَنَّةُ أُزۡلِفَتۡ
N’igihe Ijuru rizigizwa hafi,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّآ أَحۡضَرَتۡ
Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلۡخُنَّسِ
Bityo, ndahiye inyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
ٱلۡجَوَارِ ٱلۡكُنَّسِ
Zigenda zihuta kandi zikanihisha,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّيۡلِ إِذَا عَسۡعَسَ
Nanarahiye ijoro igihe riguye,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلصُّبۡحِ إِذَا تَنَفَّسَ
N’igitondo igihe gitangaje,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٖ كَرِيمٖ
Mu by’ukuri (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)],
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
ذِي قُوَّةٍ عِندَ ذِي ٱلۡعَرۡشِ مَكِينٖ
(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (n’urwego rwo hejuru) yahawe na nyiri Ar’shi[1] y’icyubahiro (Allah).
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf, aya ya 54.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
مُّطَاعٖ ثَمَّ أَمِينٖ
Yumvirwa (n’abamalayika mu ijuru) kandi ikaba yizewe (kwa Allah).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَمَا صَاحِبُكُم بِمَجۡنُونٖ
Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَقَدۡ رَءَاهُ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡمُبِينِ
Kandi rwose yamubonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَمَا هُوَ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ بِضَنِينٖ
Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَيۡطَٰنٖ رَّجِيمٖ
Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَأَيۡنَ تَذۡهَبُونَ
None se muragana he?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Mu by’ukuri iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَسۡتَقِيمَ
Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
 
ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಸೂರ ಅತ್ತಕ್ವೀರ್
ಅಧ್ಯಾಯಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ
 
ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಕಮಿಟಿ ಟೀಮ್.

ಮುಚ್ಚಿ