د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروندا ژباړه * - د ژباړو فهرست (لړلیک)

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

د معناګانو ژباړه سورت: البروج   آیت:

Al Burudji (Amazu y'inyenyeri)

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡبُرُوجِ
Ndahiye ikirere gifite inyenyeri nini nyinshi (zimurika nijoro),
عربي تفسیرونه:
وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡمَوۡعُودِ
N’umunsi w’isezerano (umunsi w’imperuka),
عربي تفسیرونه:
وَشَاهِدٖ وَمَشۡهُودٖ
N’umunsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat).
عربي تفسیرونه:
قُتِلَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأُخۡدُودِ
Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe,[1]
[1] Muri uyu murongo wa Qur’an haravugwamo amateka y’umwami witwa Dhu Nuwasi w’ahitwa Najirani, wategekaga abantu guhakana Imana, maze abanze akabacukurira imyobo ayicanamo umuriro akajya abajugunyamo ari bazima.
عربي تفسیرونه:
ٱلنَّارِ ذَاتِ ٱلۡوَقُودِ
Ubwo bacanaga umuriro ugurumana cyane,
عربي تفسیرونه:
إِذۡ هُمۡ عَلَيۡهَا قُعُودٞ
Ubwo babaga bawicaye impande,
عربي تفسیرونه:
وَهُمۡ عَلَىٰ مَا يَفۡعَلُونَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ شُهُودٞ
Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika).
عربي تفسیرونه:
وَمَا نَقَمُواْ مِنۡهُمۡ إِلَّآ أَن يُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ
Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Ushimwa cyane,
عربي تفسیرونه:
ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu.
عربي تفسیرونه:
إِنَّ ٱلَّذِينَ فَتَنُواْ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ ثُمَّ لَمۡ يَتُوبُواْ فَلَهُمۡ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمۡ عَذَابُ ٱلۡحَرِيقِ
Mu by’ukuri abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika.
عربي تفسیرونه:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡكَبِيرُ
Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje.
عربي تفسیرونه:
إِنَّ بَطۡشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ
Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze.
عربي تفسیرونه:
إِنَّهُۥ هُوَ يُبۡدِئُ وَيُعِيدُ
Mu by’ukuri ni We waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na We uzabigarura (ku munsi w’imperuka).
عربي تفسیرونه:
وَهُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلۡوَدُودُ
Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Umukunzi (w’abemeramana),
عربي تفسیرونه:
ذُو ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡمَجِيدُ
Nyiri Ar’shi[1], Nyirikuzo,
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54.
عربي تفسیرونه:
فَعَّالٞ لِّمَا يُرِيدُ
Ukora ibyo ashaka akanabinoza.
عربي تفسیرونه:
هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡجُنُودِ
Ese wamenye inkuru z’ingabo?
عربي تفسیرونه:
فِرۡعَوۡنَ وَثَمُودَ
Za Farawo n’iz’aba Thamudu?
عربي تفسیرونه:
بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي تَكۡذِيبٖ
Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri).
عربي تفسیرونه:
وَٱللَّهُ مِن وَرَآئِهِم مُّحِيطُۢ
Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira).
عربي تفسیرونه:
بَلۡ هُوَ قُرۡءَانٞ مَّجِيدٞ
Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse,
عربي تفسیرونه:
فِي لَوۡحٖ مَّحۡفُوظِۭ
(Yanditse) ku rubaho rurinzwe (Lawuhul Mahfudh).
عربي تفسیرونه:
 
د معناګانو ژباړه سورت: البروج
د سورتونو فهرست (لړلیک) د مخ نمبر
 
د قرآن کریم د معناګانو ژباړه - د کینیاروندا ژباړه - د ژباړو فهرست (لړلیک)

د کینیاروانډا ژبې ته د قرآن کریم د معناګانو ژباړه، د روانډا د مسلمانانو ټولنې د ټیم لخوا ژباړل شوې.

بندول