Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Burudji   Umurongo:

Al Burudji

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡبُرُوجِ
Ndahiye ikirere gifite inyenyeri nini nyinshi (zimurika nijoro),
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡمَوۡعُودِ
N’umunsi w’isezerano (umunsi w’imperuka),
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَشَاهِدٖ وَمَشۡهُودٖ
N’umunsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat).
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُتِلَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأُخۡدُودِ
Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe,[1]
[1] Muri uyu murongo wa Qur’an haravugwamo amateka y’umwami witwa Dhu Nuwasi w’ahitwa Najirani, wategekaga abantu guhakana Imana, maze abanze akabacukurira imyobo ayicanamo umuriro akajya abajugunyamo ari bazima.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱلنَّارِ ذَاتِ ٱلۡوَقُودِ
Ubwo bacanaga umuriro ugurumana cyane,
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِذۡ هُمۡ عَلَيۡهَا قُعُودٞ
Ubwo babaga bawicaye impande,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَهُمۡ عَلَىٰ مَا يَفۡعَلُونَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ شُهُودٞ
Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَا نَقَمُواْ مِنۡهُمۡ إِلَّآ أَن يُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ
Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Ushimwa cyane,
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ ٱلَّذِينَ فَتَنُواْ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ ثُمَّ لَمۡ يَتُوبُواْ فَلَهُمۡ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمۡ عَذَابُ ٱلۡحَرِيقِ
Mu by’ukuri abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡكَبِيرُ
Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ بَطۡشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ
Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّهُۥ هُوَ يُبۡدِئُ وَيُعِيدُ
Mu by’ukuri ni We waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na We uzabigarura (ku munsi w’imperuka).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَهُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلۡوَدُودُ
Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Umukunzi (w’abemeramana),
Ibisobanuro by'icyarabu:
ذُو ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡمَجِيدُ
Nyiri Ar’shi[1], Nyirikuzo,
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَعَّالٞ لِّمَا يُرِيدُ
Ukora ibyo ashaka akanabinoza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡجُنُودِ
Ese wamenye inkuru z’ingabo?
Ibisobanuro by'icyarabu:
فِرۡعَوۡنَ وَثَمُودَ
Za Farawo n’iz’aba Thamudu?
Ibisobanuro by'icyarabu:
بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي تَكۡذِيبٖ
Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱللَّهُ مِن وَرَآئِهِم مُّحِيطُۢ
Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira).
Ibisobanuro by'icyarabu:
بَلۡ هُوَ قُرۡءَانٞ مَّجِيدٞ
Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse,
Ibisobanuro by'icyarabu:
فِي لَوۡحٖ مَّحۡفُوظِۭ
(Yanditse) ku rubaho rurinzwe (Lawuhul Mahfudh).
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Burudji
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga