የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - ኪንያርዋንድኛ ትርጉም * - የትርጉሞች ማዉጫ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሱረቱ ዐበሰ   አንቀጽ:

Abasa (Yazinze Umunya)

عَبَسَ وَتَوَلَّىٰٓ
(Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَن جَآءَهُ ٱلۡأَعۡمَىٰ
Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّهُۥ يَزَّكَّىٰٓ
Ese wabibwirwa n’iki? Wenda arashaka kwiyeza?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَوۡ يَذَّكَّرُ فَتَنفَعَهُ ٱلذِّكۡرَىٰٓ
Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمَّا مَنِ ٱسۡتَغۡنَىٰ
Naho wa wundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَنتَ لَهُۥ تَصَدَّىٰ
Ni we witaho,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا عَلَيۡكَ أَلَّا يَزَّكَّىٰ
Kandi nta cyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَمَّا مَن جَآءَكَ يَسۡعَىٰ
Ariko wa wundi uje akugana yihuta,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَهُوَ يَخۡشَىٰ
Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَنتَ عَنۡهُ تَلَهَّىٰ
Uramwirengagiza (ukita ku bandi),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَلَّآ إِنَّهَا تَذۡكِرَةٞ
Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ
Bityo, ubishaka nayizirikane.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فِي صُحُفٖ مُّكَرَّمَةٖ
(Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhul Mahfudh),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَّرۡفُوعَةٖ مُّطَهَّرَةِۭ
Zubahitse kandi zejejwe,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
بِأَيۡدِي سَفَرَةٖ
Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika bajyana ubutumwa ku bantu),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كِرَامِۭ بَرَرَةٖ
B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُتِلَ ٱلۡإِنسَٰنُ مَآ أَكۡفَرَهُۥ
Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi (w’indashima)!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مِنۡ أَيِّ شَيۡءٍ خَلَقَهُۥ
Ese (Allah) yamuremye mu ki?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مِن نُّطۡفَةٍ خَلَقَهُۥ فَقَدَّرَهُۥ
Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ ٱلسَّبِيلَ يَسَّرَهُۥ
Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ أَمَاتَهُۥ فَأَقۡبَرَهُۥ
Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ إِذَا شَآءَ أَنشَرَهُۥ
Kandi igihe azabishakira azamuzura.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَلَّا لَمَّا يَقۡضِ مَآ أَمَرَهُۥ
Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلۡيَنظُرِ ٱلۡإِنسَٰنُ إِلَىٰ طَعَامِهِۦٓ
Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye;
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَنَّا صَبَبۡنَا ٱلۡمَآءَ صَبّٗا
Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ شَقَقۡنَا ٱلۡأَرۡضَ شَقّٗا
Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo n’imbuto zimere),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا حَبّٗا
Maze tukabumezamo impeke,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَعِنَبٗا وَقَضۡبٗا
N’imizabibu n’imboga,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَزَيۡتُونٗا وَنَخۡلٗا
N’imizeti n’imitende,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَحَدَآئِقَ غُلۡبٗا
N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَفَٰكِهَةٗ وَأَبّٗا
N’imbuto n’ubwatsi,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَّتَٰعٗا لَّكُمۡ وَلِأَنۡعَٰمِكُمۡ
Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَإِذَا جَآءَتِ ٱلصَّآخَّةُ
Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَوۡمَ يَفِرُّ ٱلۡمَرۡءُ مِنۡ أَخِيهِ
Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأُمِّهِۦ وَأَبِيهِ
(Ahunge) nyina na se,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَصَٰحِبَتِهِۦ وَبَنِيهِ
N’umugore we n’abana be,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لِكُلِّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ يَوۡمَئِذٖ شَأۡنٞ يُغۡنِيهِ
Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٖ مُّسۡفِرَةٞ
Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ضَاحِكَةٞ مُّسۡتَبۡشِرَةٞ
Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَوُجُوهٞ يَوۡمَئِذٍ عَلَيۡهَا غَبَرَةٞ
Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
تَرۡهَقُهَا قَتَرَةٌ
Bwarenzwe n’umwijima.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَفَرَةُ ٱلۡفَجَرَةُ
Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሱረቱ ዐበሰ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - ኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የትርጉሞች ማዉጫ

የተከበረው ቁርአን ኪንያርዋንድኛ ቋንቋ መልዕክተ ትርጉም - በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር

መዝጋት