[1] Uyu murongo wahishuwe ubwo ibikomerezwa by’Abakurayishi byasabaga Intumwa Muhamadi kwirukana abakene n’abanyantege nke bari barayemeye, kugira ngo na byo bibone kuyikurikira; nuko uyu murongo uza umubuza kubikora.
[1] Bimenyerewe ko abazamuka mu kirere bagera aho umwuka bahumeka (Oxygen) ubabana muke, bagakenera kwitwaza undi w’umukorano; ibyo bikaba bishimangira ko Qur’an ari igitabo gikubiyemo ubuhanga, kandi cyabushimangiye mbere y’uko abashakashatsi babuvumbura.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.