আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - الترجمة الكينيارواندية * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ছুৰা আন-নাজম   আয়াত:

Annajmi (Inyenyeri)

وَٱلنَّجۡمِ إِذَا هَوَىٰ
Ndahiye inyenyeri igihe irenga!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَا ضَلَّ صَاحِبُكُمۡ وَمَا غَوَىٰ
(Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا يَنطِقُ عَنِ ٱلۡهَوَىٰٓ
Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنۡ هُوَ إِلَّا وَحۡيٞ يُوحَىٰ
Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
عَلَّمَهُۥ شَدِيدُ ٱلۡقُوَىٰ
Yigishijwe (iyi Qur’an) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu),
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ذُو مِرَّةٖ فَٱسۡتَوَىٰ
Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَهُوَ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡأَعۡلَىٰ
Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ دَنَا فَتَدَلَّىٰ
Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze aramanuka akomeza kuyegera,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَكَانَ قَابَ قَوۡسَيۡنِ أَوۡ أَدۡنَىٰ
(Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَأَوۡحَىٰٓ إِلَىٰ عَبۡدِهِۦ مَآ أَوۡحَىٰ
Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَا كَذَبَ ٱلۡفُؤَادُ مَا رَأَىٰٓ
Umutima (wa Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ku byo wabonye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَفَتُمَٰرُونَهُۥ عَلَىٰ مَا يَرَىٰ
None se muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi)?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَقَدۡ رَءَاهُ نَزۡلَةً أُخۡرَىٰ
Kandi rwose (Muhamadi) yaramubonye (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
عِندَ سِدۡرَةِ ٱلۡمُنتَهَىٰ
Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma),[1]
[1] Sidratil-Mun’tahaa: Ni igiti kiri hafi ya Ar’shi, cyiswe igiti cya nyuma kuko nta kiremwa na kimwe kikirenga.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
عِندَهَا جَنَّةُ ٱلۡمَأۡوَىٰٓ
Ni na ho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abemeramana).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِذۡ يَغۡشَى ٱلسِّدۡرَةَ مَا يَغۡشَىٰ
Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَا زَاغَ ٱلۡبَصَرُ وَمَا طَغَىٰ
Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana, cyangwa ngo irengere (imbibi yari yashyiriweho).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَقَدۡ رَأَىٰ مِنۡ ءَايَٰتِ رَبِّهِ ٱلۡكُبۡرَىٰٓ
Mu by’ukuri (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَفَرَءَيۡتُمُ ٱللَّٰتَ وَٱلۡعُزَّىٰ
Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَنَوٰةَ ٱلثَّالِثَةَ ٱلۡأُخۡرَىٰٓ
Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَلَكُمُ ٱلذَّكَرُ وَلَهُ ٱلۡأُنثَىٰ
Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho We (Allah) akagira ab’abakobwa?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
تِلۡكَ إِذٗا قِسۡمَةٞ ضِيزَىٰٓ
Iryo ryaba ari igabana ribogamye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنۡ هِيَ إِلَّآ أَسۡمَآءٞ سَمَّيۡتُمُوهَآ أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلۡطَٰنٍۚ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَمَا تَهۡوَى ٱلۡأَنفُسُۖ وَلَقَدۡ جَآءَهُم مِّن رَّبِّهِمُ ٱلۡهُدَىٰٓ
Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَمۡ لِلۡإِنسَٰنِ مَا تَمَنَّىٰ
Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَلِلَّهِ ٱلۡأٓخِرَةُ وَٱلۡأُولَىٰ
Allah ni We Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ وَكَم مِّن مَّلَكٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ لَا تُغۡنِي شَفَٰعَتُهُمۡ شَيۡـًٔا إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ أَن يَأۡذَنَ ٱللَّهُ لِمَن يَشَآءُ وَيَرۡضَىٰٓ
None se ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubitangira uburenganzira bikagirira akamaro uwo ashatse kandi yishimira?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ لَيُسَمُّونَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ تَسۡمِيَةَ ٱلۡأُنثَىٰ
Mu by’ukuri abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٍۖ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّۖ وَإِنَّ ٱلظَّنَّ لَا يُغۡنِي مِنَ ٱلۡحَقِّ شَيۡـٔٗا
Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka nta cyo kuvuze imbere y’ukuri.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَأَعۡرِضۡ عَن مَّن تَوَلَّىٰ عَن ذِكۡرِنَا وَلَمۡ يُرِدۡ إِلَّا ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا
Bityo, irengagize wa wundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ذَٰلِكَ مَبۡلَغُهُم مِّنَ ٱلۡعِلۡمِۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِمَنِ ٱهۡتَدَىٰ
(Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ لِيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ أَسَٰٓـُٔواْ بِمَا عَمِلُواْ وَيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ بِٱلۡحُسۡنَى
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ٱلَّذِينَ يَجۡتَنِبُونَ كَبَٰٓئِرَ ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡفَوَٰحِشَ إِلَّا ٱللَّمَمَۚ إِنَّ رَبَّكَ وَٰسِعُ ٱلۡمَغۡفِرَةِۚ هُوَ أَعۡلَمُ بِكُمۡ إِذۡ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ وَإِذۡ أَنتُمۡ أَجِنَّةٞ فِي بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمۡۖ فَلَا تُزَكُّوٓاْ أَنفُسَكُمۡۖ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَنِ ٱتَّقَىٰٓ
Ba bandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni We ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari insoro muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari We uzi neza umugandukira.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَفَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي تَوَلَّىٰ
Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah)?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَعۡطَىٰ قَلِيلٗا وَأَكۡدَىٰٓ
Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَعِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلۡغَيۡبِ فَهُوَ يَرَىٰٓ
Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo Intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَمۡ لَمۡ يُنَبَّأۡ بِمَا فِي صُحُفِ مُوسَىٰ
Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِبۡرَٰهِيمَ ٱلَّذِي وَفَّىٰٓ
Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَلَّا تَزِرُ وَازِرَةٞ وِزۡرَ أُخۡرَىٰ
Ko nta we uzikorera umutwaro w’undi,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَن لَّيۡسَ لِلۡإِنسَٰنِ إِلَّا مَا سَعَىٰ
Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yashyizemo umuhate,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّ سَعۡيَهُۥ سَوۡفَ يُرَىٰ
Kandi ko umuhate we uzagaragara (ku munsi w’imperuka).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ يُجۡزَىٰهُ ٱلۡجَزَآءَ ٱلۡأَوۡفَىٰ
Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلۡمُنتَهَىٰ
Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَضۡحَكَ وَأَبۡكَىٰ
Kandi ko ari We (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَمَاتَ وَأَحۡيَا
No kuba ari We wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّهُۥ خَلَقَ ٱلزَّوۡجَيۡنِ ٱلذَّكَرَ وَٱلۡأُنثَىٰ
No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مِن نُّطۡفَةٍ إِذَا تُمۡنَىٰ
Mu ntanga igihe zisohowe.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّ عَلَيۡهِ ٱلنَّشۡأَةَ ٱلۡأُخۡرَىٰ
No kuba ari We uzarema bundi bushya (azura abapfuye),
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَغۡنَىٰ وَأَقۡنَىٰ
No kuba ari We utanga ubukungu akanatuma abantu bagira ibyo bigezaho,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّهُۥ هُوَ رَبُّ ٱلشِّعۡرَىٰ
No kuba ari We Nyagasani wa Shi’ira,[1]
[1] Shi’ira ni inyenyeri Abarabu b’ababangikanyamana bajyaga basenga mbere y’Ubuyisilamu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنَّهُۥٓ أَهۡلَكَ عَادًا ٱلۡأُولَىٰ
No kuba ari We woretse aba Adi bo hambere,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَثَمُودَاْ فَمَآ أَبۡقَىٰ
N’aba Thamudu ntiyagira uwo asigaza,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَقَوۡمَ نُوحٖ مِّن قَبۡلُۖ إِنَّهُمۡ كَانُواْ هُمۡ أَظۡلَمَ وَأَطۡغَىٰ
Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلۡمُؤۡتَفِكَةَ أَهۡوَىٰ
Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni We wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَغَشَّىٰهَا مَا غَشَّىٰ
Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكَ تَتَمَارَىٰ
None se (yewe muntu) ni izihe nema za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize)?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
هَٰذَا نَذِيرٞ مِّنَ ٱلنُّذُرِ ٱلۡأُولَىٰٓ
Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَزِفَتِ ٱلۡأٓزِفَةُ
Umunsi w’imperuka uregereje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَيۡسَ لَهَا مِن دُونِ ٱللَّهِ كَاشِفَةٌ
Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَفَمِنۡ هَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ تَعۡجَبُونَ
None se mutangajwe n’aya magambo (ya Qur’an)?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَتَضۡحَكُونَ وَلَا تَبۡكُونَ
Mukaba museka (muyihakana) aho kurira!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَنتُمۡ سَٰمِدُونَ
Muhugiye mu bibarangaza!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَٱسۡجُدُواْۤ لِلَّهِۤ وَٱعۡبُدُواْ۩
Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ছুৰা আন-নাজম
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - الترجمة الكينيارواندية - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ترجمة معاني القرآن الكريم إلى اللغة الكينيارواندية، ترجمها فريق جمعية مسلمي روندا.

বন্ধ