Қуръони Карим маъноларининг таржимаси - Кинярвандача таржима * - Таржималар мундарижаси

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Маънолар таржимаси Сура: Нажм сураси   Оят:

Annajmi (Inyenyeri)

وَٱلنَّجۡمِ إِذَا هَوَىٰ
Ndahiye inyenyeri igihe irenga!
Арабча тафсирлар:
مَا ضَلَّ صَاحِبُكُمۡ وَمَا غَوَىٰ
(Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri).
Арабча тафсирлар:
وَمَا يَنطِقُ عَنِ ٱلۡهَوَىٰٓ
Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye.
Арабча тафсирлар:
إِنۡ هُوَ إِلَّا وَحۡيٞ يُوحَىٰ
Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).
Арабча тафсирлар:
عَلَّمَهُۥ شَدِيدُ ٱلۡقُوَىٰ
Yigishijwe (iyi Qur’an) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu),
Арабча тафсирлар:
ذُو مِرَّةٖ فَٱسۡتَوَىٰ
Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri,
Арабча тафсирлар:
وَهُوَ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡأَعۡلَىٰ
Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru.
Арабча тафсирлар:
ثُمَّ دَنَا فَتَدَلَّىٰ
Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze aramanuka akomeza kuyegera,
Арабча тафсирлар:
فَكَانَ قَابَ قَوۡسَيۡنِ أَوۡ أَدۡنَىٰ
(Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho.
Арабча тафсирлар:
فَأَوۡحَىٰٓ إِلَىٰ عَبۡدِهِۦ مَآ أَوۡحَىٰ
Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose.
Арабча тафсирлар:
مَا كَذَبَ ٱلۡفُؤَادُ مَا رَأَىٰٓ
Umutima (wa Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ku byo wabonye.
Арабча тафсирлар:
أَفَتُمَٰرُونَهُۥ عَلَىٰ مَا يَرَىٰ
None se muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi)?
Арабча тафсирлар:
وَلَقَدۡ رَءَاهُ نَزۡلَةً أُخۡرَىٰ
Kandi rwose (Muhamadi) yaramubonye (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro,
Арабча тафсирлар:
عِندَ سِدۡرَةِ ٱلۡمُنتَهَىٰ
Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma),[1]
[1] Sidratil-Mun’tahaa: Ni igiti kiri hafi ya Ar’shi, cyiswe igiti cya nyuma kuko nta kiremwa na kimwe kikirenga.
Арабча тафсирлар:
عِندَهَا جَنَّةُ ٱلۡمَأۡوَىٰٓ
Ni na ho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abemeramana).
Арабча тафсирлар:
إِذۡ يَغۡشَى ٱلسِّدۡرَةَ مَا يَغۡشَىٰ
Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje).
Арабча тафсирлар:
مَا زَاغَ ٱلۡبَصَرُ وَمَا طَغَىٰ
Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana, cyangwa ngo irengere (imbibi yari yashyiriweho).
Арабча тафсирлар:
لَقَدۡ رَأَىٰ مِنۡ ءَايَٰتِ رَبِّهِ ٱلۡكُبۡرَىٰٓ
Mu by’ukuri (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo.
Арабча тафсирлар:
أَفَرَءَيۡتُمُ ٱللَّٰتَ وَٱلۡعُزَّىٰ
Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza,
Арабча тафсирлар:
وَمَنَوٰةَ ٱلثَّالِثَةَ ٱلۡأُخۡرَىٰٓ
Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu?
Арабча тафсирлар:
أَلَكُمُ ٱلذَّكَرُ وَلَهُ ٱلۡأُنثَىٰ
Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho We (Allah) akagira ab’abakobwa?
Арабча тафсирлар:
تِلۡكَ إِذٗا قِسۡمَةٞ ضِيزَىٰٓ
Iryo ryaba ari igabana ribogamye.
Арабча тафсирлар:
إِنۡ هِيَ إِلَّآ أَسۡمَآءٞ سَمَّيۡتُمُوهَآ أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلۡطَٰنٍۚ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَمَا تَهۡوَى ٱلۡأَنفُسُۖ وَلَقَدۡ جَآءَهُم مِّن رَّبِّهِمُ ٱلۡهُدَىٰٓ
Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo.
Арабча тафсирлар:
أَمۡ لِلۡإِنسَٰنِ مَا تَمَنَّىٰ
Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose?
Арабча тафсирлар:
فَلِلَّهِ ٱلۡأٓخِرَةُ وَٱلۡأُولَىٰ
Allah ni We Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi.
Арабча тафсирлар:
۞ وَكَم مِّن مَّلَكٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ لَا تُغۡنِي شَفَٰعَتُهُمۡ شَيۡـًٔا إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ أَن يَأۡذَنَ ٱللَّهُ لِمَن يَشَآءُ وَيَرۡضَىٰٓ
None se ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubitangira uburenganzira bikagirira akamaro uwo ashatse kandi yishimira?
Арабча тафсирлар:
إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ لَيُسَمُّونَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ تَسۡمِيَةَ ٱلۡأُنثَىٰ
Mu by’ukuri abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore,
Арабча тафсирлар:
وَمَا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٍۖ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّۖ وَإِنَّ ٱلظَّنَّ لَا يُغۡنِي مِنَ ٱلۡحَقِّ شَيۡـٔٗا
Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka nta cyo kuvuze imbere y’ukuri.
Арабча тафсирлар:
فَأَعۡرِضۡ عَن مَّن تَوَلَّىٰ عَن ذِكۡرِنَا وَلَمۡ يُرِدۡ إِلَّا ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا
Bityo, irengagize wa wundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi.
Арабча тафсирлар:
ذَٰلِكَ مَبۡلَغُهُم مِّنَ ٱلۡعِلۡمِۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِمَنِ ٱهۡتَدَىٰ
(Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.
Арабча тафсирлар:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ لِيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ أَسَٰٓـُٔواْ بِمَا عَمِلُواْ وَيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ بِٱلۡحُسۡنَى
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza,
Арабча тафсирлар:
ٱلَّذِينَ يَجۡتَنِبُونَ كَبَٰٓئِرَ ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡفَوَٰحِشَ إِلَّا ٱللَّمَمَۚ إِنَّ رَبَّكَ وَٰسِعُ ٱلۡمَغۡفِرَةِۚ هُوَ أَعۡلَمُ بِكُمۡ إِذۡ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ وَإِذۡ أَنتُمۡ أَجِنَّةٞ فِي بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمۡۖ فَلَا تُزَكُّوٓاْ أَنفُسَكُمۡۖ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَنِ ٱتَّقَىٰٓ
Ba bandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni We ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari insoro muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari We uzi neza umugandukira.
Арабча тафсирлар:
أَفَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي تَوَلَّىٰ
Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah)?
Арабча тафсирлар:
وَأَعۡطَىٰ قَلِيلٗا وَأَكۡدَىٰٓ
Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu?
Арабча тафсирлар:
أَعِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلۡغَيۡبِ فَهُوَ يَرَىٰٓ
Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo Intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)?
Арабча тафсирлар:
أَمۡ لَمۡ يُنَبَّأۡ بِمَا فِي صُحُفِ مُوسَىٰ
Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa,
Арабча тафсирлар:
وَإِبۡرَٰهِيمَ ٱلَّذِي وَفَّىٰٓ
Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa,
Арабча тафсирлар:
أَلَّا تَزِرُ وَازِرَةٞ وِزۡرَ أُخۡرَىٰ
Ko nta we uzikorera umutwaro w’undi,
Арабча тафсирлар:
وَأَن لَّيۡسَ لِلۡإِنسَٰنِ إِلَّا مَا سَعَىٰ
Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yashyizemo umuhate,
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّ سَعۡيَهُۥ سَوۡفَ يُرَىٰ
Kandi ko umuhate we uzagaragara (ku munsi w’imperuka).
Арабча тафсирлар:
ثُمَّ يُجۡزَىٰهُ ٱلۡجَزَآءَ ٱلۡأَوۡفَىٰ
Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye.
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلۡمُنتَهَىٰ
Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe.
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَضۡحَكَ وَأَبۡكَىٰ
Kandi ko ari We (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara).
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَمَاتَ وَأَحۡيَا
No kuba ari We wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga.
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّهُۥ خَلَقَ ٱلزَّوۡجَيۡنِ ٱلذَّكَرَ وَٱلۡأُنثَىٰ
No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore,
Арабча тафсирлар:
مِن نُّطۡفَةٍ إِذَا تُمۡنَىٰ
Mu ntanga igihe zisohowe.
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّ عَلَيۡهِ ٱلنَّشۡأَةَ ٱلۡأُخۡرَىٰ
No kuba ari We uzarema bundi bushya (azura abapfuye),
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّهُۥ هُوَ أَغۡنَىٰ وَأَقۡنَىٰ
No kuba ari We utanga ubukungu akanatuma abantu bagira ibyo bigezaho,
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّهُۥ هُوَ رَبُّ ٱلشِّعۡرَىٰ
No kuba ari We Nyagasani wa Shi’ira,[1]
[1] Shi’ira ni inyenyeri Abarabu b’ababangikanyamana bajyaga basenga mbere y’Ubuyisilamu.
Арабча тафсирлар:
وَأَنَّهُۥٓ أَهۡلَكَ عَادًا ٱلۡأُولَىٰ
No kuba ari We woretse aba Adi bo hambere,
Арабча тафсирлар:
وَثَمُودَاْ فَمَآ أَبۡقَىٰ
N’aba Thamudu ntiyagira uwo asigaza,
Арабча тафсирлар:
وَقَوۡمَ نُوحٖ مِّن قَبۡلُۖ إِنَّهُمۡ كَانُواْ هُمۡ أَظۡلَمَ وَأَطۡغَىٰ
Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije.
Арабча тафсирлар:
وَٱلۡمُؤۡتَفِكَةَ أَهۡوَىٰ
Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni We wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi).
Арабча тафсирлар:
فَغَشَّىٰهَا مَا غَشَّىٰ
Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye).
Арабча тафсирлар:
فَبِأَيِّ ءَالَآءِ رَبِّكَ تَتَمَارَىٰ
None se (yewe muntu) ni izihe nema za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize)?
Арабча тафсирлар:
هَٰذَا نَذِيرٞ مِّنَ ٱلنُّذُرِ ٱلۡأُولَىٰٓ
Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere.
Арабча тафсирлар:
أَزِفَتِ ٱلۡأٓزِفَةُ
Umunsi w’imperuka uregereje.
Арабча тафсирлар:
لَيۡسَ لَهَا مِن دُونِ ٱللَّهِ كَاشِفَةٌ
Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza).
Арабча тафсирлар:
أَفَمِنۡ هَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ تَعۡجَبُونَ
None se mutangajwe n’aya magambo (ya Qur’an)?
Арабча тафсирлар:
وَتَضۡحَكُونَ وَلَا تَبۡكُونَ
Mukaba museka (muyihakana) aho kurira!
Арабча тафсирлар:
وَأَنتُمۡ سَٰمِدُونَ
Muhugiye mu bibarangaza!
Арабча тафсирлар:
فَٱسۡجُدُواْۤ لِلَّهِۤ وَٱعۡبُدُواْ۩
Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine).
Арабча тафсирлар:
 
Маънолар таржимаси Сура: Нажм сураси
Суралар мундарижаси Бет рақами
 
Қуръони Карим маъноларининг таржимаси - Кинярвандача таржима - Таржималар мундарижаси

Қуръон Карим маъноларининг кинярвандача таржимаси, мутаржим: Руанда Мусулмонлари жамияти аъзолари

Ёпиш