কুরআনুল কারীমের অর্থসমূহের অনুবাদ - কিনিয়ারওয়ান্ডা ভাষায় অনুবাদ * - অনুবাদসমূহের সূচী

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অর্থসমূহের অনুবাদ সূরা: সূরা আল-ওয়াকিয়াহ   আয়াত:

Al Waaqi’ah (Ikiza)

إِذَا وَقَعَتِ ٱلۡوَاقِعَةُ
Ubwo imperuka izaba igeze,
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَيۡسَ لِوَقۡعَتِهَا كَاذِبَةٌ
Nta we uzashobora guhinyura ukuza kwayo.
আরবি তাফসীরসমূহ:
خَافِضَةٞ رَّافِعَةٌ
Izacisha bugufi (abazajya mu muriro), inashyire hejuru (abazajya mu ijuru).
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِذَا رُجَّتِ ٱلۡأَرۡضُ رَجّٗا
Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَبُسَّتِ ٱلۡجِبَالُ بَسّٗا
N’imisozi igahindurwa ubuvungukira.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَكَانَتۡ هَبَآءٗ مُّنۢبَثّٗا
Maze ikaba umukungugu utumuka.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَكُنتُمۡ أَزۡوَٰجٗا ثَلَٰثَةٗ
(Icyo gihe) muzaba muri mu byiciro bitatu:
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَأَصۡحَٰبُ ٱلۡمَيۡمَنَةِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَيۡمَنَةِ
Hari ab’iburyo;[1] abo bantu b’iburyo ni bantu ki?
[1] Abantu b’iburyo ni abakoze ibikorwa byiza, bazahabwa igitabo mu kuboko kwabo kw’iburyo gikubiyemo ibikorwa bakoze bakiri ku isi. Naho ab’ibumoso ni abakoze ibikorwa bibi, bazahabwa icyo gitabo mu kuboko kw’ibumoso.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡمَشۡـَٔمَةِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَشۡـَٔمَةِ
N’ab’ibumoso; abo bantu b’ibumoso ni bantu ki?
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَٱلسَّٰبِقُونَ ٱلسَّٰبِقُونَ
N’aba mbere (ni ababimburiye abandi mu gukurikiza amategeko ya Allah bakiri ku isi), abo bazaba ari bo ba mbere (mu kwinjira mu Ijuru).
আরবি তাফসীরসমূহ:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلۡمُقَرَّبُونَ
Abo ni bo bazaba bari hafi (ya Allah).
আরবি তাফসীরসমূহ:
فِي جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Mu ijuru ryuje ingabire.
আরবি তাফসীরসমূহ:
ثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ
Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَقَلِيلٞ مِّنَ ٱلۡأٓخِرِينَ
Na bake mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
আরবি তাফসীরসমূহ:
عَلَىٰ سُرُرٖ مَّوۡضُونَةٖ
Bazaba bari ku bitanda bitatswe na zahabu,
আরবি তাফসীরসমূহ:
مُّتَّكِـِٔينَ عَلَيۡهَا مُتَقَٰبِلِينَ
Babyegamyeho, berekeranye.
আরবি তাফসীরসমূহ:
يَطُوفُ عَلَيۡهِمۡ وِلۡدَٰنٞ مُّخَلَّدُونَ
Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe),
আরবি তাফসীরসমূহ:
بِأَكۡوَابٖ وَأَبَارِيقَ وَكَأۡسٖ مِّن مَّعِينٖ
(Bazaba babazengurutsamo) ibikombe, amabirika n’ibirahuri birimo ibinyobwa (byiza) byo mu masoko yo mu ijuru),
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَّا يُصَدَّعُونَ عَنۡهَا وَلَا يُنزِفُونَ
Ntibizabatera kurwara umutwe ndetse nta n’ubwo bizabasindisha.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَفَٰكِهَةٖ مِّمَّا يَتَخَيَّرُونَ
(Bazaba banazengurutswamo) imbuto bazihitiramo,
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَلَحۡمِ طَيۡرٖ مِّمَّا يَشۡتَهُونَ
Ndetse n’inyama z’inyoni bazifuza.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَحُورٌ عِينٞ
Kandi (hazaba hari) ba Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro n’amaso manini).
আরবি তাফসীরসমূহ:
كَأَمۡثَٰلِ ٱللُّؤۡلُوِٕ ٱلۡمَكۡنُونِ
Bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.
আরবি তাফসীরসমূহ:
جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Bizaba ari ibihembo by’ibyo bakoraga.
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَا يَسۡمَعُونَ فِيهَا لَغۡوٗا وَلَا تَأۡثِيمًا
Muri ryo (Ijuru) nta magambo adafite akamaro cyangwa se ayatuma bakora ibyaha bazumvamo,
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِلَّا قِيلٗا سَلَٰمٗا سَلَٰمٗا
Uretse (imvugo yo kuramukanya, igira iti) “Salamu, Salamu (amahoro, amahoro)!”
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡيَمِينِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡيَمِينِ
Naho ab’iburyo; ni bantu ki (mbega ibihembo by’abantu b’iburyo)?
আরবি তাফসীরসমূহ:
فِي سِدۡرٖ مَّخۡضُودٖ
Bazaba mu (ijuru ririmo) ibiti bya Sidiri bidafite amahwa,
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَطَلۡحٖ مَّنضُودٖ
N’insina zifite ibitoki by’amaseri agerekeranye,
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَظِلّٖ مَّمۡدُودٖ
No mu gicucu cyagutse (kandi gihoraho),
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَمَآءٖ مَّسۡكُوبٖ
N’amazi ahora atemba,
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَفَٰكِهَةٖ كَثِيرَةٖ
Ndetse n’imbuto nyinshi,
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَّا مَقۡطُوعَةٖ وَلَا مَمۡنُوعَةٖ
Ntizizahundura (bitewe n’ihinduka ry’ibihe cyangwa ngo zigire igihe cyo kwera), kandi ntizizaba zibujijwe (kuri bo).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَفُرُشٖ مَّرۡفُوعَةٍ
Bazaba banafite ibitanda biri hejuru.
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنَّآ أَنشَأۡنَٰهُنَّ إِنشَآءٗ
Mu by’ukuri (abagore bo ku isi bazajya mu ijuru) tuzabarema bundi bushya.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَجَعَلۡنَٰهُنَّ أَبۡكَارًا
Maze tubagire amasugi.
আরবি তাফসীরসমূহ:
عُرُبًا أَتۡرَابٗا
Bakunda (abagabo babo gusa), kandi ari urungano.
আরবি তাফসীরসমূহ:
لِّأَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ
(Ibi byose) byateganyirijwe abantu b’iburyo.
আরবি তাফসীরসমূহ:
ثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ
Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأٓخِرِينَ
Na benshi mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَأَصۡحَٰبُ ٱلشِّمَالِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلشِّمَالِ
Naho abantu b’ibumoso; ni bantu ki (mbega ibihano by’abantu b’ibumoso)?
আরবি তাফসীরসমূহ:
فِي سَمُومٖ وَحَمِيمٖ
Bazaba bari mu muyaga utwika ndetse n’amazi yatuye.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَظِلّٖ مِّن يَحۡمُومٖ
No mu gicucu cy’umwotsi w’umukara.
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَّا بَارِدٖ وَلَا كَرِيمٍ
(Icyo gicucu) nta mafu kizatanga ndetse nta n’icyiza kizagiturukaho.
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَبۡلَ ذَٰلِكَ مُتۡرَفِينَ
Mu by’ukuri mbere bari babayeho mu buzima bwo kwinezeza (bigomeka kuri Allah).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَكَانُواْ يُصِرُّونَ عَلَى ٱلۡحِنثِ ٱلۡعَظِيمِ
Kandi bajyaga batsimbarara ku cyaha gihambaye (cyo kubangikanya Imana, ntibagire umugambi wo kubyicuza).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَكَانُواْ يَقُولُونَ أَئِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ
Kandi bajyaga bavuga bati “ Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzazurwa koko?”
আরবি তাফসীরসমূহ:
أَوَءَابَآؤُنَا ٱلۡأَوَّلُونَ
“N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
আরবি তাফসীরসমূহ:
قُلۡ إِنَّ ٱلۡأَوَّلِينَ وَٱلۡأٓخِرِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Yego) rwose, abo hambere n’abo hanyuma,
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَمَجۡمُوعُونَ إِلَىٰ مِيقَٰتِ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ
Bazakoranywa ku munsi uzwi, wagenwe (umunsi w’imperuka).”
আরবি তাফসীরসমূহ:
ثُمَّ إِنَّكُمۡ أَيُّهَا ٱلضَّآلُّونَ ٱلۡمُكَذِّبُونَ
Nuko mwe abayobye mukanahinyura ukuri,
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَأٓكِلُونَ مِن شَجَرٖ مِّن زَقُّومٖ
Rwose muzarya ku giti cya Zaqumu,
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَمَالِـُٔونَ مِنۡهَا ٱلۡبُطُونَ
Maze mucyuzuze inda,
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَشَٰرِبُونَ عَلَيۡهِ مِنَ ٱلۡحَمِيمِ
Mukirenzeho amazi yatuye,
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَشَٰرِبُونَ شُرۡبَ ٱلۡهِيمِ
Muzayanywa nk’ingamiya zinywa zidashira inyota.
আরবি তাফসীরসমূহ:
هَٰذَا نُزُلُهُمۡ يَوۡمَ ٱلدِّينِ
Iryo ni ryo zimano ryabo ku munsi w’ibihembo.
আরবি তাফসীরসমূহ:
نَحۡنُ خَلَقۡنَٰكُمۡ فَلَوۡلَا تُصَدِّقُونَ
Ni twe twabaremye. None se kuki mutemera (izuka)?
আরবি তাফসীরসমূহ:
أَفَرَءَيۡتُم مَّا تُمۡنُونَ
Ese mutekereza iki ku byo musohora (amasohoro)?
আরবি তাফসীরসমূহ:
ءَأَنتُمۡ تَخۡلُقُونَهُۥٓ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡخَٰلِقُونَ
Ese ni mwe muyarema cyangwa ni twe Muremyi?
আরবি তাফসীরসমূহ:
نَحۡنُ قَدَّرۡنَا بَيۡنَكُمُ ٱلۡمَوۡتَ وَمَا نَحۡنُ بِمَسۡبُوقِينَ
Ni twe twabageneye urupfu kandi ntitwananirwa,
আরবি তাফসীরসমূহ:
عَلَىٰٓ أَن نُّبَدِّلَ أَمۡثَٰلَكُمۡ وَنُنشِئَكُمۡ فِي مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Kubasimbuza abameze nkamwe, maze tukabaremamo (amashusho y’) ibindi mutazi.
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَلَقَدۡ عَلِمۡتُمُ ٱلنَّشۡأَةَ ٱلۡأُولَىٰ فَلَوۡلَا تَذَكَّرُونَ
Kandi mu by’ukuri mwamenye ukuremwa (kwanyu) kwa mbere. None se kuki mutibuka?
আরবি তাফসীরসমূহ:
أَفَرَءَيۡتُم مَّا تَحۡرُثُونَ
Ese ntimubona ibyo muhinga?
আরবি তাফসীরসমূহ:
ءَأَنتُمۡ تَزۡرَعُونَهُۥٓ أَمۡ نَحۡنُ ٱلزَّٰرِعُونَ
Ese ni mwe mubiha kumera no gukura, cyangwa ni twe tubikora?
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَوۡ نَشَآءُ لَجَعَلۡنَٰهُ حُطَٰمٗا فَظَلۡتُمۡ تَفَكَّهُونَ
Tubishatse twabigira ubushingwe, maze mugakomeza kumirwa.
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنَّا لَمُغۡرَمُونَ
(Muvuga muti) “Rwose (twaruhiye ubusa none) dusigaye mu madeni”;
আরবি তাফসীরসমূহ:
بَلۡ نَحۡنُ مَحۡرُومُونَ
Cyangwa ahubwo turaburaniwe (tubuze byose).
আরবি তাফসীরসমূহ:
أَفَرَءَيۡتُمُ ٱلۡمَآءَ ٱلَّذِي تَشۡرَبُونَ
Ese ntimubona amazi munywa?
আরবি তাফসীরসমূহ:
ءَأَنتُمۡ أَنزَلۡتُمُوهُ مِنَ ٱلۡمُزۡنِ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡمُنزِلُونَ
Ese ni mwe muyamanura mu bicu cyangwa ni twe tuyamanura?
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَوۡ نَشَآءُ جَعَلۡنَٰهُ أُجَاجٗا فَلَوۡلَا تَشۡكُرُونَ
Iyo tuza kubishaka, twari kuyagira urwunyunyu (ntanyobwe). None se kuki mudashimira (Allah).
আরবি তাফসীরসমূহ:
أَفَرَءَيۡتُمُ ٱلنَّارَ ٱلَّتِي تُورُونَ
Ese ntimubona umuriro mucana?
আরবি তাফসীরসমূহ:
ءَأَنتُمۡ أَنشَأۡتُمۡ شَجَرَتَهَآ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡمُنشِـُٔونَ
Ese ni mwe mwaremye igiti cyawo (muwukomoramo) cyangwa ni twe Muremyi?
আরবি তাফসীরসমূহ:
نَحۡنُ جَعَلۡنَٰهَا تَذۡكِرَةٗ وَمَتَٰعٗا لِّلۡمُقۡوِينَ
Ni twe twawugize urwibutso (rw’umuriro wa Jahanamu), ndetse n’ingirakamaro ku bagenzi (n’abandi bose bawukeneye).
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ
Ngaho singiza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
আরবি তাফসীরসমূহ:
۞ فَلَآ أُقۡسِمُ بِمَوَٰقِعِ ٱلنُّجُومِ
Ndahiye ibyimbo by’inyenyeri (mu isanzure).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَإِنَّهُۥ لَقَسَمٞ لَّوۡ تَعۡلَمُونَ عَظِيمٌ
Kandi rwose iyo ni indahiro ihambaye iyo muza kumenya,
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنَّهُۥ لَقُرۡءَانٞ كَرِيمٞ
Ko mu by’ukuri (iyi) ari Qur’an Ntagatifu,
আরবি তাফসীরসমূহ:
فِي كِتَٰبٖ مَّكۡنُونٖ
Iri mu gitabo kirinzwe neza (mu Ijuru),
আরবি তাফসীরসমূহ:
لَّا يَمَسُّهُۥٓ إِلَّا ٱلۡمُطَهَّرُونَ
Kitajya kigira ugikoraho uretse abejejwe (bafite isuku).
আরবি তাফসীরসমূহ:
تَنزِيلٞ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ni uguhishurwa kwaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.
আরবি তাফসীরসমূহ:
أَفَبِهَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ أَنتُم مُّدۡهِنُونَ
Ese iyi nkuru (Qur’an) ni yo muhinyura?
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَتَجۡعَلُونَ رِزۡقَكُمۡ أَنَّكُمۡ تُكَذِّبُونَ
Aho (gushimira Allah) ku ngabire abaha, (mumwitura) kumuhakana?
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَلَوۡلَآ إِذَا بَلَغَتِ ٱلۡحُلۡقُومَ
None se (kuki nta cyo mukora) igihe roho (y’umuntu ugiye gupfa) igeze mu muhogo?
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَأَنتُمۡ حِينَئِذٖ تَنظُرُونَ
Icyo gihe muba murebera,
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَنَحۡنُ أَقۡرَبُ إِلَيۡهِ مِنكُمۡ وَلَٰكِن لَّا تُبۡصِرُونَ
Kandi tuba turi hafi ye kubarusha, ariko mwe ntimubibona.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَلَوۡلَآ إِن كُنتُمۡ غَيۡرَ مَدِينِينَ
None se kuki, niba mwibwira ko nta cyo muzabazwa (mukaba mwibwira ko muri abanyembaraga),
আরবি তাফসীরসমূহ:
تَرۡجِعُونَهَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Mutayigarura (iyo roho mu mubiri wayo), niba koko muri abanyakuri?
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَأَمَّآ إِن كَانَ مِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ
Niba (uwo muntu ugiye gupfa) ari mu ba hafi (ya Allah),
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَرَوۡحٞ وَرَيۡحَانٞ وَجَنَّتُ نَعِيمٖ
(Ateganyirijwe) umunezero n’impumuro y’ibyishimo, ndetse n’ubusitani bwuje ingabire (Ijuru).
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَأَمَّآ إِن كَانَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ
(Uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bantu b’iburyo,
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَسَلَٰمٞ لَّكَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ
(Azabwirwa ati) “Amahoro nabe kuri wowe kuko uri mu bantu b’iburyo.”
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَأَمَّآ إِن كَانَ مِنَ ٱلۡمُكَذِّبِينَ ٱلضَّآلِّينَ
Ariko (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bahinyura (izuka), bayobye,
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَنُزُلٞ مِّنۡ حَمِيمٖ
Izimano rye rizaba ari amazi yatuye,
আরবি তাফসীরসমূহ:
وَتَصۡلِيَةُ جَحِيمٍ
No kuzatwikirwa mu muriro.
আরবি তাফসীরসমূহ:
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ حَقُّ ٱلۡيَقِينِ
Mu by’ukuri uku ni ko kuri kudashidikanywaho.
আরবি তাফসীরসমূহ:
فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ
Ngaho tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
আরবি তাফসীরসমূহ:
 
অর্থসমূহের অনুবাদ সূরা: সূরা আল-ওয়াকিয়াহ
সূরাসমূহের সূচী পৃষ্ঠার নাম্বার
 
কুরআনুল কারীমের অর্থসমূহের অনুবাদ - কিনিয়ারওয়ান্ডা ভাষায় অনুবাদ - অনুবাদসমূহের সূচী

কিনিয়ারওয়ান্ডা কুরআনুল কারীমের অর্থসমূহের অনুবাদ। রুয়ান্ডার মুসলিম অ্যাসোসিয়েশনের একদল আলেম কর্তৃক অনূদিত।

বন্ধ